December 14 2018

U Rwanda ntirusabiriza impunzi- Guverinoma y’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko idasabiriza impunzi kuko ifite abaturage bayo igomba kwitaho.

 

Iki ni igisubizo ku kibazo abanyamakuru babajije umuvugizi wa leta y’u Rwanda, niba ibibazo bivugwa ku mpunzi ziri mu Rwanda bidashobora gutuma abasaba ubuhungiro mu Rwanda babyihorera.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’umuryango w’Africa y’uburasirazuba akaba n’umuvugizi wa Leta yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Ibibazo bimaze igihe gito bivugwa ku mpunzi zicumbikiwe mu Rwanda harimo icy’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba i Karongi ziherutse kwigaragambya zivuga ko imfashanyo zihabwa ari nke.

Ibikorwa byo guhangana n’inzego zishinzwe umutekano byaguyemo abarenga icumi binakomerekeramo na bamwe mu bashinzwe umutekano.

Leta ivuga ko icyateye inzego z’umutekano gukoresha ingufu ni uko izo mpunzi zari zafashe bugwate abakozi b’umuryango w’abibumye.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iki ari ikibazo kitakagombye gutuma impunzi zigaragambya.

Louise Mushikiwabo yagize ati “Ni ikibazo ariko ntago ari ikibazo cyatuma impunzi zigaragambya kuri buriya buryo ndetse hazamo n’amahane akomeye harimo no gutera n’abashyinzwe kubarinda. Ufite indamuntu y’u Rwanda ariko urashaka no kuba impunzi kugira ngo ubashe kuzajya mu bindi bihugu, ugasanga rero amahitamo yarabagoye, kumenya icyo bifuza.”

Mu cyumweru gihinze nabwo, u Rwanda rwakiye impunzi z’abarundi ziturutse muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo.

Amakuru avuga ko izo mpunzi zanze kwandikwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. icyo nacyo ni ikibazo u Rwanda ruvuga ko rugomba guha umurongo.

Ibi ni bimwe mu bibazo bivugwa byiyongera ku nkunga y’umuryango w’abibumbye yabaye nke.

Ni mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira abimukira baturuka mu bindi bihugu.
Itangazamakuru ryabajije Ministiri w’ububanyi n’amahanga niba nta ngaruka ibyo bibazo bishobora kugira kuri gahunda yo kwakira izindi mpunzi ziva muri Israel na Libya, asubiza ko u Rwanda rudasabiriza impunzi.

Yagize ati “ amarembo y’igihugu arafunguye ku bantu bose baba bafite ibibazo nk’impunzi. Kuvuga rere ko byagira ingaruka kuzindi mpunzi, ari iza Libya cyangwa ari izituruka ahandi. U Rwanda ntago ruri gusabiriza impunzi. Ni ziza tuzazakira nizitaza nabyo ntacyo bidutwaye dufite abaturage bo kureba.”

U Rwanda rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 170, ziganjemo izo muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo zimaze imyaka irenga 20 n’iz’abarundi zatujwe mu nkambi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Imiyoborere n’amateka by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wujuje imyaka 61

Kimwe mu bimaze kujya mu muco w’abenegihugu bakesha Kagame harimo kwigira no (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks