July 5 2019

Imihahirinane hagati y’Ibihugu by’Afurika ni imwe mu ngingo zizigirwa hamwe mu Nama Idasanzwe y’Afurika Yunze Ubumwe-Louise Mushikiwabo

Abakuru b’ibihugu bya Afurika basaga 26 bamaze kwemeza ko bazitabira Inama Idasanzwe ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), yiga ku ishyirwaho ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange mu bihugu bya Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA)’, izabera mu Rwanda muri Kigali Convention Centre kuwa gatatu w’icyumweru gitaha taliki ya 21 Werurwe.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Madame Louise Mushikiwabo amaze kubwira abanyamakuru ko Imbogamizi iyo nama yitezwe gukuraho ari izishingiye ku buhahirane.

Yagize ati “Iyo nama rero ikaba igamije kwemeza no gushyiraho bijyanye no gushyira umukuru ku mpapuro zibyemeza bikozwe n’abakuru b’ibihugu ku isoko ryaguye ry’Umugabane w’Afurika rituma tubasha guhahirana hagati yacu dukuraho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu by’Afurika bidakomeza guhahirana mu buryo twifuza buhagije.”

Iyi nama izabanzirizwa n’indi yo kuwa kabiri w’icyumweru gitaha izahuza abacuruzi bakomeye n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bya Afurika.
Iyi gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe ikuriwe na Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou ndetse icyo gihugu nicyo cyagombaga kwakira iyi nama ariko mu kwa mbere kwa 2018 abakuru b’ibihugu bya Afurika basabye Perezida Kagame uyoboye Afurika Yunze Ubumwe ko iyi nama yabera i Kigali.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks