August 14 2018

P Fla yemereye Imana ko atazasubira mu biyobyabwenge

Hakizimana Murerwa Amani uzwi cyane nka P Fla nyuma y’umwaka yamaze muri gereza azira gukoresha ibiyobyabwenge akaza gufungurwa arangije igihano, kuri ubu avuga ko aho gusubira mu biyobyabwenge yakwemera akabura ubuzima.

 

Tariki 13 Ukuboza 2016 ni bwo P Fla yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda kubera gufatanwa no gukoresha ikiyobyabwenge cya Héroïne bakunze kwita ’Mugo’. Tariki 20 Mutarama 2017 ni bwo urukiko rwanzuye ko P Fla agomba kumara umwaka umwe muri Gereza yahoze yitwa 1930. Tariki 8 Ukuboza 2017 ni bwo P Fla yafunguwe.

P Fla w’imyaka 33 y’amavuko ni umwana wa Al Hajj André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Yamubyaranye na Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Radio Huguka. P Fla akiva muri gereza yakiriwe n’abaraperi bagenzi be Bull Dog na Fireman ndetse na nyina Nzamukosha Hadija wahise unamutahana.

Inkuru iri ku inyarwanda.com ivuga ko Tariki 11 Werurwe 2018 P Fla yagiranye ikiganiro kirekire na Aline Gahongayire mu kiganiro Be Blessed kinyura kuri Televiziyo y’u Rwanda. Muri iki kiganiro P Fla wiyemerera ko yamaze imyaka hafi 10 mu biyobyabwenge, yatangaje ko kuri ubu yamaze guhinduka ndetse akaba ahamya ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge. P Fla yahishuye ko ubwo yari kuri Polisi mbere yo kujyanwa muri gereza, ngo yahize umuhigo ku Mana ayibwira ko aho kugira ngo asubire mu biyobyabwenge, yakwemera akava ku isi.

Yagize ati "Nageze aho ngera, mbwira Imana nti uramutse unkuye muri buno bubabare mu mubiri aka kanya, nyizeza ko ntazongera kwemera ikintu na kimwe cyabunsubizamo (ububabare), aho kugira ngo bizabe, uzahite untwara, nubona ko ngiye kubisubiramo uzahite untwara hakiri kare, iryo ni isengesho rya mbere nabanje kwikorera mbere y’uko ibindi byose bitangira kungendekera gutyo. Hari nk’abana baba bazi ko ari ibintu biri cool (byiza) kuko nanjye ni ko nabigiyemo."

Mu gusoza ikiganiro Be Blessed, Aline Gahongayire yahise abwira P Fla ko kuva umunsi bari kumwe mu kiganiro, ahise aba umukozi w’Imana. Gahongayire ati: "Ndashaka kukubwira ko wambaye umwenda w’Imana, wambaye umwambaro w’Imana, naho byagenda gute ujye uvuga uti oya ndi umukozi w’Imana...uri umukozi w’Imana, wahawe umugisha, genda uheshe abandi umugisha, performances zawe zose ngomba kuba mpari kubera ko uri umuntu udasanzwe, genda urabagirane uvuge ubutumwa bwiza."

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi w’icyamamare Michael Jackson yapfuye

Uyu musaza atabarutse afite imyaka 89 y’amavuko. Ni we wagize uruhare rukomeye mu (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

U Rwanda na Arsenal mu bufatanye bw’amateka

Amakipe ya Arsenal arimo iy’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore azatangira (...)

By | 23 May 2018 | 0 (comments)

’Avengers: Infinity War’ ishobora gukora amateka atarabaho muri sinema

Infinity War ije isanga hari izindi filimi zikorerwa muri studio ya Marvel (...)

By | 24 April 2018 | 0 (comments)

Abirukanywe mu mavubi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abashinwe abinjira n’abasohoka ndetse n’akarere ka Nyarugenge bababwiye ko ari (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Mohamed Salah yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yabaye umukinnyi mwiza arushije amanota Kevin De (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks