June 24 2018

U Rwanda rwagurijwe miriyaridi 17 ngo ikwirakwizwa ry’amazi mu gihugu ryihute

Leta y’uRwanda, yakiriye inguzanyo ya miiliyoni 20 z’amadolari, zari zisigaye kugirango gahunda yo gukwirakwiza amazi mu gihugu igerweho. Amafaranga yari akenewe kugirango umushinga wo gukemura ikibazo cy’amazi mu Rwanda ukorwe yuzuye.

 

Aya masezerano n’I ay’inguzanyo ingana na miliyoni 20 z’amadolari y’amanyamerika angana na miliyaridi 17 ,urwanda rwahawe n’ikigega OFID. Aya mafaranga azakoreshwa muri gahunda y’isuku n’ikwirakwiza ry’amazi mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono na minisitiri w’imari n’igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete, azagira inyungu ingana na 1.5% izishyurwa mu myaka 20.

Minisitiri Claver Gatete yavuze ko leta y’u Rwanda yishimiye ko iki kigega kizanafasha u Rwanda muri gahunda zindi zitandukanye Atari muri uyu mushinga w’amazi gusa.

Yagize ati “ Tuziko atari umushinga umwe w’amazi wonyine aya mafaranga azakora,azadufasha cyane muri uyu mushinga watangiye muri 2006,ariko nanone hari n’iyindi mishinga azadufashamo.Mu ngufu,mu mishanga yo gusukura amazi ariko nanone bari mu ikipe nini turi kuganira mu bashaka kuzadufasha mu bindi bikorwa byo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugsera.”

Umuyobozi wa OFID Suleiman Jasir Al-Herbish, yavuze ko uyu mushinga nurangira uzagira ingaruka nziza ku Banyarwanda benshi cyane kuko amazi meza n’isuku ari umusingi w’iterambere rirambye.

Iki kigega OFID kivuga ko gifite ingamba zo kurwanya ubukene ku isi , cyagurije u Rwanda miliyoni 20 z’amadolari kugirango umushinga w’amazi watangiye 2006 ugerweho. Iyi nguzanyo y’amadolari 20 y’amanyamerika, n’iya 26, Urwanda ruhawe n’OFID.

Kuri ubu Umujyi wa Kigali ni kimwe mu bice bifite ikibazo cy’amazi, kuko inganda zihari zitanga metero kibe 90 000 ku munsi kandi ukeneye metero kibe 120 000 ku munsi.

Ubwo Minisitiri w’intebe Dr Edward Ngirente yagezaga gahunda za leta z’imyaka 7 ku badepiye yavuze ko hazubakwa kandi hakanasanwa imiyoboro y’amazi yo mu Mujyi wa Kigali, indi migi no mu cyaro, hakanongerwa ingano y’amazi atunganywa ku munsi, akazava kuri m3 182,120 akagera kuri m3 303,120.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Minisitiri w’Intebe yatanze ikizere ku rubyiruko ruhanga udushya

Urubyiruko ruhanga udushya n’imirimo ku mugabane wa Afurika rusanga Leta (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

MINIJUST yiteguye guha ubufasha Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

Ministre w’ubutabera mu Rwanda Johnston BUSINGYE asura ahakorera Urwego (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

PAC yabajije REG ku mishinga itatu minini yaburiyemo umurengera w’amafaranga

Imbere ya PAC abayobozi n’abakozi ba REG babazwaga ikibazo k’imikoreshereze mibi (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Perezida Kagame yahuye na bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mbere y’Inama Rusange

Yahuye na bamwe mu bayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Mu bo Perezida w’u (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni kimwe mu byiyemejwe n’Umuyobozi mushya w’Itorero Anglican

Ubuyobozi bwari busanzweho bwa Anglican buravuga ko gukora mu buryo bwubahirije (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks