August 16 2018

U Rwanda na Banki y’Isi basinyanye amasezerano y’ amafaranga azafasha mu kurwanya imirire mibi

Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi basinyanye amasezerano yo gufasha muri gahunda yo kunoza imirire haherewe ku bana no kurwanya igwingira. Ayo masezerano arimo inkunga n’igice cy’inguzanyo ni aya milioni 55 z’amadorari y’amerika.

 

Amasezerano yashyizweho umukono na Ministiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda na Yasser El-Gammal, umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda.

Imibare ya 2015, yerekana ko abana 38% bagwingiye.

Banki y’isi kuva ubwo yasinyanye na leta y’u Rwanda amasezerano yo gushaka inkunga yihariye igamije kurandura ikibazo cy’imirire mibi.

banki y’isi imaze guha u Rwanda umwenda uhendutse wa milioni 25 z’amadorari y’amerika.

Ministiri w’Imari n’igenamigambi Ambassador Claver Gatete yavuze ko iyi nkunga izafasha abana bakiri bato.

Yagize ati"Izi miriyoni 55 ziragendana n’iyo gahunda twavuze twashyizeho kugira ngo turebe ko twahangana n’icyo kibazo cy’imirire mibi no kugwingira kugira ngo noneho turebe ko twakita kubabyebi batwite, abonsa n’abana bakiri bato cyane."

Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal yavuze ko bazakomeza gukorana na Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kugabanya igwingira, yiyongera ku zindi bafatanyaga na Leta y’u Rwanda.

Dr Anitha Assimwe, umuyobozi w’ikigo mbonezamikurire y’abana avuga ko iyi gahunda izafasha ababyeyi guhora basuzumisha harebwa niba abana bakura neza.

Uturere tuzibandwaho muri iyi gahunda harimo Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamagabe, Huye, Nyaruguru, Ruhango, Gakenke, Kayonza na Bugesera.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks