August 16 2018

Abadepite basabye MIFOTRA ko imyaka ya pansiyo igabanuka

Inteko Ishingamategeko yabajije Ministeri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo impamvu imyaka ya pansion itagabanuka, hakaba hanashize imyaka nta tegeko ry’umushahara fatizo.

 

Ibi ngo byazatuma abakoze cyera bashobora kujya kwihangira imirimo,cyane ko abarangiza kwiga badafite n’ubushobozi bwo kugana amabanki.

Iyi Ministeri yari yazanye umushinga w’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda

Imbere y’inteko ishingamategeko Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ,Madame Rwanyindo Fanfan, ubwo yabagezagaho ishigiro ry’umushinga w’itegeko rigenga umurimo muri iki gihugu, ntiyagaragaje impamvu zemeza abadepite icyatumye imyaka ishize ari 9 nta tegeko cyangwa iteka rigena umushahara fatizo.

Icyakora Minisitiri Fanfan yagaragaje ko impamvu nyamukuru y’iri tegeko ari uko hari ibibazo bigaragara mu murimo mu Rwanda bikeneye gukemurwa.

Madame Fanfan kandi yanagaragaje ko kuvugurura iri tegeko bizaca ikibazo cy’abakozi bakora ntibahembwe ndetse n’abadahemberwa igihe,gukoresha abana n’ibindi.
Ikibazo cy’umushahara fatizo kimaze igihe kivugwa,cyane ko ubu umushahara ugenderwaho ari uwo mu 1974.Inzego zose zabajijwe zakunze kuvuga ko hakiri kurebwa imirimo yose.

Iri tegeko rigenga umurimo rije gusuzumwa mu nteko mu gihe hamaze iminsi hanavugwa amakompanyi y’abanyamahanga akoresha abanyarwanda akagenda atabishyuye. Byose ariko ngo igisubizo kiri aha.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks