February 16 2019

Cardinal George Pell yagarutse imbere y’urukiko kubyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Urukiko rwo muri Australia mu Mujyi wa Melbourne rwatangiye kumva ubuhamya bw’abashinja Cardinal George Pell wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Ubukungu i Vatican, kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

 

Pell ashinjwa gufata abana b’abahungu ku ngufu ubwo yari Umuyobozi wa Paruwasi ya Sydney mu 2002; ibikorwa ariko we ahakana yivuye inyuma. Muri Kamena umwaka ushize yavuye ku mwanya yariho i Vatican kugira ngo akurikirane iby’iki kirego kigomba kuburanirishirizwa muri Australia.

Uyu munsi nibwo yageze mu Rukiko rwa Melbourne aherekejwe n’abapolisi benshi bamufasha kwirinda abanyamakuru bashakaga kumuhata ibibazo. Ategetswe kwitaba buri munsi mu byumweru bine byose uru rubanza ruzamara.
ni ubwa mbere umuntu ukomeye cyane i Roma agiye gutangira gukurikiranwa n’urukiko.

Ibishinjwa Pell byatangiye kuvugwa mu 2013, ubwo hashyirwagaho itsinda ridasanzwe ry’abapolisi bari bahawe inshingano zo gucukumbura ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishinjwa abapadiri ndetse n’abakozi b’imiryango ishamikiiye kuri Kiliziya Gatolika.

Mu byumweru bibiri bya mbere, urukiko rurateganya kumva mu muhezo ubuhamya bw’abashinja Pell kubahohotera, ibindi bisigaye ruzatega amatwi abandi batangabuhamya bagera kuri 40 ariko batari mu bafashwe ku ngufu.
Abahanga mu bijyanye n’amategeko ariko bavuga ko nta cyizere ko uru rubanza ruzaba mu mucyo, igihe cyose ibimenyetso bishinja Pell bizaba bitangiwe mu muhezo.

Biteganyijwe ko nyuma yo kumva ubuhamya, abacamanza bazafata umwanzuro wemeza ko hari ibimenyetso bihagije byatuma urubanza rukomereza mu rukiko rwisumbuyeho.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Amayobera ku rupfu rw’uwarokotse Genocide i Rutunga

Umugabo we yavuze ko yaramaze igihe ahigwa, kuko hari n’ubwo yigeze gutegwa (...)

By | 11 April 2018 | 0 (comments)

Inteko Ishinga Amategeko y’Amerika yatumweho Mark Zuckerberg

Mu kwezi gushize nibwo byamenyekanye ko Ikigo Cambridge Analytica cyakusanyije (...)

By | 11 April 2018 | 0 (comments)

Ethiopia: Ishyaka riri ku butegetse ryemeje umuyobozi mushya

Amakuru y’uko Abiy Ahmed ariwe muyobozi mushya w’ishyaka riri ku butegetsi (...)

By | 28 March 2018 | 0 (comments)

Ubucukumbuzi bwerekanye byinshi kuri Grace Mugabe ukekwaho gucuruza amahembe y’inzovu

Ubuyobozi bufite pariki n’inyamaswa mu nshingano zabwo, nibwo bwashyikirije (...)

By | 26 March 2018 | 0 (comments)

Uburusiya bwemeye ko bugiye kwihimura ku Bwongereza

Ni nyuma yaho ubwongereza na bwo bwirukaniye abarusiya 23. Minisitiri w’ububanyi (...)

By | 16 March 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks