August 16 2018

Inyeshyamba zo muri Uganda nizo ziciye abasirikare ba ONU muri Kongo

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko iperereza ridasanzwe wakoze ku bitero byagabwe ku ngabo zawo zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigahitana abasirikare barimo abakomoka muri Tanzania, ryagaragaje ko cyagabwe n’abarwanyi bakomoka muri Uganda (ADF).

 

Ibi bitero birimo icyagabwe ku wa 7 Ukuboza mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyaguyemo Ingabo za Loni zikomoka muri Tanzania 15, n’abasirikare ba RDC batanu, mu gihe abandi 43 bakomeretse naho umwe akaburirwa irengero.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yashyizeho itsinda ry’iperereza riyobowe n’Umurusiya wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Loni, Dmitry Titov, ngo azayobore iryo perereza.

Iri tsinda ryagombaga gusuzuma ibyihishe inyuma ya biriya bitero, gusuzuma uburyo ingabo zibungabunga amahoro muri RDC ziba ziteguye no kuzigira inama z’uko zakirinda ibindi bitero.

Itangazo rya Loni rivuga ko muri raporo ‘itsinda ridasanzwe ry’iperereza ryagaragaje ko ibitero bitatu byagabwe ku ngabo z’umuryango w’abibumbye, byakozwe mu buryo bwa gisirikare kandi ibimenyetso byose bihari byerekana ko ADF ari yo yagabye ibyo bitero.

Iri tsinda kandi ryasanze hari ibitameze neza mu myitozo ihabwa izo ngabo za Loni (MONUSCO), ku birindiro byazo ndetse n’umutwe wazo wo gutabara. Ryasanze kandi nta buryo bwateguwe bwo kwitabara no kongera ingufu mu gihe izo ngabo zigabweho igitero, ibibazo mu kugenzura ingabo, imiyoborere, ubutasi ndetse n’ibikoresho nk’indege n’imodoka.

Kuva ingabo za Monusco zagera muri RDC mu 1999, nibwo zagabwaho igitero gikaze kikaba kigwa mu ntege icyagabwe ku ngabo za Loni muri Somalia kigahitana abanya-Pakistan mu 1993.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

NKURUNZIZA yasinye ku Itegekonshinga rishya

Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi. (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Inama y’Abategetsi babiri bakomeye ku isi izabera ku kirwa cya Sentosa

Mu byumweru bibiri bishize, iyi nama izaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Abatsindiye ’Permit De Conduire’ bamaze amezi 2 batarazihabwa

Nyuma yo gukorera no gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi na (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Christine NKOMEZA ushinjwa na Leta y’Uburundi kuba intasi y’u Rwanda yatawe muri yombi

Christine NKOMEZA yafashwe nyuma y’aho igihe yari yahawe ngo abe yavuye ku (...)

By | 1 May 2018 | 0 (comments)

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bakomeje gutabwa muri yombi

Abarimu Icumi bo muri komine Bwambarangwe intara ya Kirundo ihana imbibe n’u (...)

By | 26 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks