September 18 2018

INDANGABUREZI mu ihurizo zikomeye

Imyenda, ibirarane, ibihombo n’imisoro yanyerejwe bigejeje aharindimuka ibigo bya Secondaire na Kaminuza by’INDANGABUREZI mu karere ka Ruhango.

 

Hari abanyamuryango ba ONG Indangaburezi bemeza ko imicungire mibi y’umutungo; amatiku n’akagambane mu buyobozi bw’uyu muryango utari uwa Leta ari byo ntandaro y’uru ruhuri rw’ibibazo.

Taliki ya 4 Werurwe wari umunsi wategerejwe cyane n’abanyamuryango b’Indangaburezi babukereye kwitabira inteko rusange iba 1 mu mwaka. Radio na TV Flash twageze ahagombaga kubera iyi nama ku isaa tatu tuhasanga abanyamuryango 3.

Mu masaha 2 y’ubukererwe bw’Inama twahawe amakuru n’abanyamuryango ko umwaka ushize wasize iki kigo mu gihombo cya Miliyoni zisaga 212. Izi ngo zahuriranye na Miliyoni zisaga 35 y’imisoro yanyerejwe mu myaka ya 2014 na 2015 ndetse na Miliyoni zisaga 8 ; Ibigo bya Secondaire na Kaminuza by’indangaburezi bibereyemo abakozi babyo barimo abarimu bahoraho n’abaza kuhigisha bavuye ahandi.

Mu ma saa Tanu z’amanywa inteko rusange yatangiye; Umuyobozi mukuru ahita afata indangururamajwi asaba umunyamakuru gusohoka mu nama akaza guhabwa amakuru irangiye.

Muri iyi nama yamaze amasaha arenga 8 umunyamakuru wari wicaye mu busatani bw’ikigo hari abari mu cyumba cy’inama bayashyiraga amajwi hajuru akabasha kuyumva. Hagaragaraga kandi abanyamuryango basohoka bakirema mo udutsiko twavuganaga ubukari bwinshi; mu magambo hakumvikanamo imvugo nka “Iminsi y’igisambo irabaze”; “Siko bizahora”; “Nta gahora gahanze”, “Muhimbe amadosiye menshi nabo mubafungishe” n’andi. Ahagana mu ma saa Kumi z’umugoroba umugabo n’umugore twabwiwe ko bashinzwe umutungo bageze aho umunyamakuru yari ari mu bihe bitandukanye bavuga ko baganiriye n’uwo bitaga Representant ngo akabasaba ko bajyana umunyamakuru mu biro akagenerwa itike iramucyura ndetse ngo akajya no gushaka imodoka hakiri kare kuko mu ruhango habaye isengesho kandi bitaramworohera gutaha ni bwira. Gusa umunyamakuru abatsembera ko adashobora kuva aho areba neza icyumba kiri kuberamo inama.

Saa Kumi n’ebyiri zirenzeho iminota mike inteko rusange yasojwe maze abanyamuryango basohoka nta wemera kuvugana n’itangazamakuru gusa mu magambo bakoreshaga banga kuvugisha umunyamakuru hakumvikanamo n’impamvu babyanze.

Umuyobozi w’umunryango utari uwa Leta w’indangaburezi RUTAYISIRE RURINDA Jean yatwemereye ko habayeho abakozi bahombeje ikigo koko. Ndetse ngo ikigo kiri mu minsi mibi iterwa no kuba gifite abanyeshuri bake gusa ngo kugera aharindimuka byo byaba ari ugukabya.

Yagize ati “Ikibazo cy’umusoro cyangwa icya banki ntaho kitaba gusa icyiza ni uko dufata ingamba ntakindi.”

Yongera ati “Twagize abakozi babi, twagize abakozi badutera ibihombo cyane cyane kuri kaminuza. Uwari umukozi wacu niwe nyirabayaza.”

Association Indangaburezi yatangiye ifite ikigo cy’amashuri yisumbuye mu 1988;cyaje kubyara na Kaminuza yigisha iby’uburezi iyi ni kaminuza itarabona ibyangombwa kuri ubu ifite abanyeshuri barenga gato 100 biga nta cyizere cy’uko bazabona Impamyabumenyi kuko ngo na bagenzi babo baharangije ntazo babonye.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Kagame yitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Ibaye ku nshuro ya Gatatu,perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afrika yunze (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa mu matora

Ku ikubitiro, abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo batoye mbere y’abandi (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bishobora kongera kuzamurwa

Kongera igiciro cy’ubwishingizi bw’ibinyabiziga ariko bikomeje kwamaganirwa kure (...)

By | 30 August 2018 | 0 (comments)

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks