August 16 2018

Jenoside yabaye mu Rwanda ntikongere ukundi-Prof. Jascques Marescaux

Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi kuri kanseri cya IRCAD yavuze ko isi ikwiye kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo hagamijwe kwirinda ko jenoside itagira ahandi yaba ku isi.

 

Ubuyobozi bw’iki kigo mpuzamahanga bwasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali busobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe abatutsi. IRCAD ni ikigo cy’ubushakashatsi kinavura indwara ya cancer, hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Prof Jacques Marescaux n’itsinda ayoboye beretswe amateka u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi, ingaruka zayo n’intwambwe u Rwanda rumaze gutera rwiyubaka.

Prof Marescaux asanga igikomeye ari intambwe u Rwanda rwateye.
Ati “Ikintu tudakwiye kwibagirwa ni iki gihe giteye ubwoba, ariko kuri njye ikintu cy’ingenzi ni ibi mwakoze nyuma, uko kubabarirana, kureba uko mwabaho nyuma y’ibyo. Icyo ni ikintu gikomeye cy’ikimenyetso mu gihugu cyanyu”

Ikigo cy’Abadage cyitwa Karl Storz ni cyo gitanga ibikoresho byifashishwa n’ikigo IRCAD gikora ubushakashatsi kuri kanseri.

Dr.Sybill Storz, umuyobozi w’ikigo cyamwitiriwe cya Karl Storz gikorana na IRCAD,kuri we ngo ibi ntibikwiye kugira ahandi biba ku isi.

Ati “Biteye ubwoba n’ubu! Ntibikongere kubaho ukundi, ibi ni ingenzi.
Muri asia byarabaye, no mu bindi bihugu. Bigaragaza kutababarirana. Ibyo ni byo tugomba kwigisha.”

Umwaka ushize, Prof Jacques Marescaux yasuye u Rwanda, agirana ikiganiro n’umukuru w’igihugu nyuma y’inama na Ministriri w’Ubuzima.
Iki kigo kigiye kubaka mu Rwanda ishami ry’ubushakashatsi kinabaga kanseri hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Malick Kayumba, umuvugizi wa Ministeri y’ubuzima avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ari igitekerezo cyabo bwite.

Kizubakwa I Masaka hafi y’ahazimurirwa ibitaro bya kaminuza bya Kigali. Ni ikigo kizafasha ibihugu byo ku mugabane w’Afrika, kikazahugura abaganga kibongerere ubumenyi bukenewe mu kuvura kanseri.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks