December 14 2018

‘The Walking Dead ‘ yaba yongeye gukora irindi kosa rikomeye?

Abakunzi ba filimi y’uruhererekane ‘The Walking Dead’ biboneye urupfu rw’uwari umukinnyi mu batangiranye nayo kuva mu 2010 mu gace kagiye ahagara taliki 25 Gashyantare.

 

Urupfu rwa Carl Grimes ntirwatunguranye; yagaraye yarumwe mu gituza na zombie mu gace ka munani kaherukaga. Gusa abakunzi b’iyi filimi y’uruhererekane batekerezaga uburyo bwose bushoboka Carl yazabaho, gusa abenshi bahise bamenya ko ari ryo herezo rya Carl. Iherezo ry’inshuti nziza.

Urupfu rwa Carl rwababaje abakunzi ba ‘The Walking Dead’ bayitangiye kuva mu gice cyayo cya mbere Carl Grimes ari umwana muto akagenda akura mu myaka umunani ishyize. Ikindi ni uko abanditsi b’iyi filimi bari baramuhaye umwanya ukomeye mu bantu bafatiye runini iyi filimi y’uruhererekane itegurwa na AMC.

Uhereye ibumoso, Rick Grimmes,Carl Grimes na Lori Grimmes

Yakinanye na mushiki we. Yabwiye Michonne ko ariwe nshuti y’akadasohoka. Yabwiye se ko amukunda cyane. Yariyishe, akura mu gahinda Rick na Michonne k’ uwari gukurura imbarutso cyangwa bakamubona yahindutse zombie(Walker). Yari afite igitinyiro, urukundo gusa yatezaga n’ibibazo. None yagiye. Gusa hari benshi bavuze ko atari uburyo bubi bwo gukuramo Carl. Gusa, benshi byarabarakaje kurusha uko byababaje.

Urupfu rwa Carl rutandukanye cyane n’urwa Glenn, Abraham, Sasha, Andrea, Tyreese, Beth cyangwa undi uwariwe wese muri benshi bamaze gupfa kuva yatangira gukinwa mu 2010. Ikibazo kirimo ni uko The Walking Dead yubakiye inkuru yayo kuri Carl. Yego Rick Grimes niwe mukinnyi w’ibanze, gusa Carl niwe wagaragaye akurira mu majye ya zo zombies ubwo isi yatewe n’indwara abantu bagatangira guhinduka zombies.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Kagame avuga ko siporo ikwiye kuba umuco

Amafoto yashyizwe kuri twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu, amugaragaza agenda ku (...)

By | 22 October 2018 | 0 (comments)

Kibonge wamamaye muri film nyarwanda yateye igikumwe

Uku gusezerana kw’aba bageni kwitabiriwe kwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Umufana wa Roma wari ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umufana wa Liverpool yagizwe umwere.

Sean Cox, umufana wa Liverpool uri mu kigero cy’imyaka 53 yakubitiwe hanze ya (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Umubyeyi w’icyamamare Michael Jackson yapfuye

Uyu musaza atabarutse afite imyaka 89 y’amavuko. Ni we wagize uruhare rukomeye mu (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

U Rwanda na Arsenal mu bufatanye bw’amateka

Amakipe ya Arsenal arimo iy’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore azatangira (...)

By | 23 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks