April 24 2019

Byinshi utamenye ku muhanzi Bryan Guy Adams

Bryan Guy Adams, yavutse 5 Ugushyingo 1959, ni Umunya-Canada w’ umuririmbyi, umwanditsi, akagira ubuhanga bwo gutunganya indirimbo ni n’umuhanga mu gufata amashyushyo. Yavukiye mu gace ka Kingston, Ontario, muri Canada.

 

Abana n’ umukunzi we witwa Alicia Grimaldi babyaranye abana 2 babakobwa
Avuka kubabyeyi babongereza nyina ni Elizabeth Jane na Captain Conrad J. Adams, baje kwimukira muri Canada bavuye mu Bwongereza. Ahagana mu 1950 ise wa Bryan Adams yari mu ngabo z’ Abongereza yaje gukora nk’ uwushinzwe kubungabunga amahoro muri LONI akorera muri Canada byaje kumuhesha ubwenegihugu bwa Canada.

Bryan Adams yagendanaga n’ ababyeyi be aho bimukiraga kubera akazi aha twavuga nko muri Portugal na Vienna muri Austria, ahagana mu 1960, no muri Israel mu 1970.

Ku myaka 17 adams yatangiye akora mu nzu itunganya indirimbo y’i Vancouver nk’ ufasha abanzi kuri stage bizwi nka backup vocalist ari nabwo yafashe ku mushahara bwa mbere.

Kubera ijwi rye yagizwe umuhanzi mu istinda rya Sweeney Todd. Mu 1978 Adams yujuje imyaka 18 yahuye na Jim Vallance binyuze ku nshuti bari basangiye yakoraga muri buguriro bw’ indirimbo i Vancouver. Vallance yari umuhanga mu gukubita ingoma nyuma baje kwemeranya guhurira iwe batangira gukorana kugera n’ ubu baracyakorana.

Nyuma mu 1978, Adams yasinye amasezeranao muri A&M records ku idorari 1
Indirimbo za mbere zanditswe zikorwa muri studio ahagana muri 1978 za kunzwe mu myaka ya kurikiye.

Indirimbo yakozwe na Adams yiswe Straight From The Heart yaje kuba indirimbo ye yambere ije kurutonde rw’ indirimbo 10 zikunzwe cyane muri Amerika ahagana muri 1983.

Kubijyanye n’ ibigwi by’ uyu mugabo, yatsindiye ibihembo bitandukanye yambikwa imidende aha twavuga nka na Junos Grammy nibindi bihembo byo muri muzika Adams kandi yahataniye inshuro 5 mu bihembo bya Golden Globe mu 2007 kuba yaranditse indirimbo yakoreshejwe muri film yiswe Bobby iyi ndirimbo yaje kuririmbwa na Aretha Franklin afatanyije na Mary J Bridge.

Adams yaje guhabwa umudari w’ ishimwe n’ Umwamikazi w’ Ubwongereza ubwo uyu Mwamikazi yuzuzaga imyaka 50 y’ amavuko yitwa Golden Jubilee Medal aha byari mu 2002.

Aza kongera guhabwa umudari nk’ uyu nyuma y’ imyaka icumi wo wiswe Diamond Jubilee Medal aha byari mu 2012.

Yagaragaye ku rutonde rw’ abahatanira Gramy Awards inshuro 15 aza kwegukana ibihembo birimo icy’ indirimbo yaditse neza ifite amashuso. Mu 1992 yatsindiye ibihembo bya MTV,American Music Awards.

Adams mu 2010 yaje ku mwanya wa 35 ku rutonde rw’ abahanzi bibihe byose.
Uyu mugabo yagurishije miliyoni z’ indirimbo zirenga 75 ku isi yose bimugira umwe mubahanzi bagurishije cyane indirimbo ku isi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Black Panther yaciye uduhigo twinshi mu gihe gito

Black Panther ni yo filimi ya mbere ya Marvel yayobowe n’umwirabura kandi (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Erythree niyo yegukanye Championnats d’Afrique yaberaga i Kigali

Bidasubirwaho igihugu cya Erythree nicyo gihugu kiri imbere mu isiganwa (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Uwishe Mowzey Radio yatawe muri yombi

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala ibinyujije kuri Twitter, mu ijoro ryakeye , (...)

By | 5 February 2018 | 0 (comments)

Areruya Joseph w’imyaka 21 azakina Tour De France

Uyu Munyarwanda w’imyaka 22 ukomeje kwandika amateka muri Afurika, yasoje ari uwa (...)

By | 5 February 2018 | 0 (comments)

Filimi zinjije agatubutse kurusha izindi

Uru ni urutonde ruheruka rwa filimi 25 zinjije menshi kurusha izindi nkuko (...)

By | 2 February 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks