September 14 2018

MINALOC yatangije uburyo bwo kwishyura mituweri hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu iravuga ko gukoresha ikoranabuhanga bizazamura servisi abaturage bahabwaga.Ikigo cy’ubwiteganirize RSSB cyavuze ko servisi mbi zabaye akarande muri mutuelle zigiye gukosorwa.

 

Iyi ministeri n’ibigo byakira abaturage batangije uburyo bwo kwishyura mutuelle hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Hakunze kwimvikana abaturage bataka ko batanga ubwisungane mu kwivuza bakabura kashe nyamara ituma bavurwa nyamara barishyuye.

Ibi kandi binajyana n’uko rubanda ihora yijujutira ibyiciro by’ubudehe,bavuga ko bashyizwe aho badakwiye,nubwo inzego zimwe zitabikozwa.

Bwana Francis Kaboneka Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yafashe umwanya utari muto asobanurira itangazamakuru ibyerekeranye n’ibibazo bihora bivugwa mu byiciro by’ubudehe, akumvikanisha ko bitabaye bitera ikibazo.

Ubu buryo butegerejweho koroshya servisi k’umuturage mu Rwanda,ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ntawakeka ko buzasimbura ubusanzwe.Ihurizo risigaye ni ukumenya niba uku kuba abaturage bazajya bohereza ikibazo bafite mubutumwa bugufi bakoresheje tel,bigiye guca imirongo miremire ikunze kugaragara imbere y’umukuru w’igihugu Paul Kagame yabasuye,buri wese ashaka kumugezaho ikibazo.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Kagame yitabiriye inama ya FOCAC mu Bushinwa

Ibaye ku nshuro ya Gatatu,perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afrika yunze (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda baba mu Bushinwa mu matora

Ku ikubitiro, abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo batoye mbere y’abandi (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga bishobora kongera kuzamurwa

Kongera igiciro cy’ubwishingizi bw’ibinyabiziga ariko bikomeje kwamaganirwa kure (...)

By | 30 August 2018 | 0 (comments)

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks