July 17 2019

Amavubi arasabwa kwegukana CHAN

 

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu atangaza ko intego bahaye ikipe y’igihugu Amavubi ari ukugera ku mukino wa nyuma ndetse byanashoboka igatwara igikombe mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakinamu bihugu byabo CHAN.

Mu kiganiro n’itangazamakuru rya Siporo tariki ya 8 Mutarama 2015 avuga ku myiteguro ya CHAN, Uwacu yatangaje ko ibikorwa byose biri ku mu rungo mwiza ndetse imyiteguro isa niyarangiye. Yatangaje ko intego bahaye ikipe y’igihugu Amavubi ari ukugera ku mukino wa nyuma ndetse byashoboka Amavubi agatwara igikombe.

Uwacu yemeza ko kandi bishoboka cyane kuko akurikije imyiteguro ndetse n’uburyo ikipe ihagaze hari icyizere ko ikipe izabasha kubigeraho.

Uwacu yagize ati “Imikino ya gicuti ikipe yakinnye ndetse n’imyiteguro twahaye ikipe itwizeza ko bazagera ku mukino wa nyuma kuko dufite ikipe nziza kandi ikomeye ku buryo twizera ko izabigera”.

U Rwanda ruzafungura CHAN rukina na Core d’Ivoire kimwe mu bihugu bikomeye muri Afurika aho mu mukino 6 bamaze gukia Cote d’Ivoire yatsinze u rwanda inshuro 4 u Rwanda runganyamo imikino ibiri gusa.

Aha kandi hatangajwe ko imikino y’abakinnyi bakinira muri shampiyona yabo muri Afurika (CHAN) izabera mu Rwanda tariki ya 16 Mutarama kugera kuri 7 Gashyantare 2016 izatwara Miliyoni 14 z’amadorali.

Ibyo byemejwe n’umuyobozi wa ‘Rwanda Housing Authority’ Sagashya Didier atangaza ko ibijyanye no kubaka amasitande byatwaye anagana na miliyoni 14 n’ibice 2 by’amadorali.

Kugera uyu munsi amafaranga yakoreshejwe ni amafaranga yakoreshejwe ava ku ngengo ibihumbi 18, 2 by’amadolari mu kubaka ibibuga.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Nzamwita Vincent Degaule atangaza ko ibirebana no gutegura byatwaye miliyali 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru dukesha www.intsinzi.com

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Premier League: Arsenal iracakirana na West Brom

Iyi ikipe itozwa n’umusaza Tony Pulis ikunze kugorwa n’urugendo rwerekeza i (...)

By | 25 September 2017 | 0 (comments)

U Rwanda rwatsinzwe na Uganda rubura itike ya Afrobasket

Imikino y’akarere ka 5 yaberaga i Kampala yasojwe u Rwanda rutsinzwe na Uganda (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Losciuto yasezeye gutoza Rayon Sports asabwa miliyoni 5 Rwf

Jean - François Losciuto wari umutoza wa Rayon Sports yamaze kwandikira iyi kipe (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Umuyobozi wa FERWAFA ku rutonde rw abasaba agahimbazamusyi kemerewe abakinnyi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) niwe uyoboye (...)

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Laurent Blanc ashobora kutazoroherwa

Laurent Blanc, umutoza w’ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy’ubufransa,ashobora

By | 7 August 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks