August 16 2018

Abatagira ibyangobwa bafata abamotari bari mu bongera impanuka

Abakora umwuga wo gutwara moto mu mujyi wa Kigali baravuga ko kuba bafatwa n’abantu batagira ibyangombwa ari intandaro y’impanuka mu muhanda.
Gusa bongeraho ko bitazababuza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu.

 

Abamotari ntibahakana ko hari bamwe muri bagenzi babo bateshuka ariko ngo impamvu nyamukuru ituma bica amategeko ziterwarwa n’ibibazo byinshi.

Inzego za polisi ndetse n’izabamotari ntizihakana ibivugwa n’aba bamotari.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu mujyi wa Kigali, ACP Rutagerura Felly, yabwiye abamotari ko bagomba kubaha amategeko y’umuhanda. Anavuga ko kuri ubu impanuka zagabanutse ku kigero cya 65%.

Kuri bwana Bigirimana Salomon,ukuriye by’agateganyo impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda,yerekanye aho abamotari bavuye n’aho bageze. Yafataga akanya akananenga bamwe mu bagaragaraho imyitwarire mibi, birimo gushikuza abantu udusakoshi, kutagarurira abagenzi n’umwanda.

Uyu mugabo wari wambaye ishati yera kandi hari aho yavugaga ukumva bamuhaye urufaya rw’amashyi nk’ubakoreye aho bashakaga,cyane cyane ku bijyendanye n’ibyangombwa byo gutwara abagenzi bita autorosation zatindaga.

Koperative z’abamotari muri Kigali imibare igaragazwa yerekana ko ari 39 ziri mu mahuriro 3,zikabarizwamo ababarirwa mu bihumbi 6.
Ni urwego usanga buri mu motari uhuye n’itangazamakuru akunze kugaragaza ko hahoramo ibibazo bishingiye ku kuribwa amafaranga.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks