August 16 2018

Abagore b’Inyeshyamba basabiwe kuraswa mu myanya y’ibanga muri Philippine

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, yasabye abasirikare be kujya barasa mu myanya y’ibanga y’abagore b’inyeshyamba, imvugo yumvikanyemo urwango rukomeye afitiye abagore no kubatesha agaciro mu buryo bukomeye.

 

Duterte ukunze kurangwa n’imvugo zikakaye yahaye aya mabwiriza igisirikare cy’igihugu cye ‘Armed Forces of the Philippines:AFP) ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abahoze ari inyeshyamba (communist rebels).

Yagize ati “ Mubwire abasirikare ko hari itegeko rishya; ntituzabica, tuzajya turasa mu myanya y’ibanga.”

Duterte yakomeje avuga ko mu gihe umugore adafite igitsina nta gaciro yaba afite.
Kuva yagera ku butegetsi, Duterte yiyemeje kwica abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu ndetse ibihumbi by’Abanya-Philipines bapfuye barashwe.

Uyu mutegetsi akunda kunnyega akanatera ubwoba abagore ariko yakwamaganwa akavuga ko yatebyaga, ibi bikaba ari na byo byagarutsweho n’umuvugizi we, Harry Roque, washinje abagore mu cyumweru gishize kwivovotera imvugo ya perezida, agaragaza ko ibyo yavuze kwari ugutera urwenya gusa.

Duterte, yagiye ku butegetsi mu 2016; guhera icyo gihe yaranzwe n’imvugo zisesereza abagore cyane cyane abanyapolitiki banenga imitegekere ye agamije kubacecekesha.

The Washington Post yanditse ko Imiryango Iharanira Inyungu z’Abagore n’Uburenganzira bwa Muntu muri rusange, yamaganye umugambi wa Duterte wo kurasa abagore mu myanya y’ibanga.

Umuyobozi w’umwe mu miryango wita ku nyungu z’abagore yavuze ko amagambo ya Duterte ‘arimo umwanda’, ashishikariza abantu guhohotera abagore no kwimakaza umuco wo kudahana, abandi bavuga ko ibyo ashishikariza igisirikare ari ibyaha bihanwa ku rwego mpuzamahanga.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

NKURUNZIZA yasinye ku Itegekonshinga rishya

Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi. (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Inama y’Abategetsi babiri bakomeye ku isi izabera ku kirwa cya Sentosa

Mu byumweru bibiri bishize, iyi nama izaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Abatsindiye ’Permit De Conduire’ bamaze amezi 2 batarazihabwa

Nyuma yo gukorera no gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi na (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Christine NKOMEZA ushinjwa na Leta y’Uburundi kuba intasi y’u Rwanda yatawe muri yombi

Christine NKOMEZA yafashwe nyuma y’aho igihe yari yahawe ngo abe yavuye ku (...)

By | 1 May 2018 | 0 (comments)

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza bakomeje gutabwa muri yombi

Abarimu Icumi bo muri komine Bwambarangwe intara ya Kirundo ihana imbibe n’u (...)

By | 26 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks