February 19 2018

Radio Ubuntu Butangaje yasabiwe guhagarikwa kubera ubutumwa bayinyujijweho

Umupasiteri wumvikanye kuri Radiyo Ubuntu Butangaje abwiriza ubutumwa bwiswe ubw’urwango yasabwe gusaba imbabazi Abanyarwanda cyane cyane abagore mu gihe kitarenze amasaha 48. Mu gihe iradiyo yo yasabiwe gufungwa by’agateganyo amezi atatu.

 

Ni imyanzuro yafashwe n’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura RMC kuri uyu wambere.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’imiryango y’abagore itegamiye kuri Leta yavuze ko yanyuzwe n’imyanzuro yafashwe na RMC.

Umuyobozi wa Radio iregwa ariwe Gregory Schoofe yasomewe ibirego byatanzwe na Profemme anumvishwa ubutumwa uyu muvugabutumwa yatangiye kuri radio Greg ayoboye.

Umuyobozi w’iyi radio Gregory Schoofe yavuze ko atabonye umwanya uhagije wo gusoma inyandikomvugo y’ikiganiro Pasteur Nicolas yatangiye kuri iyi radio Ubuntu butangaje.

Ni ikiganiro cyatanzwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu gihe uyu Gregory Schoofe atacyumva. Yavuze yasabye ko bamukorera inyandikomvugo iri mu cyongereza ijambo ku ijambo.

Yongeyeho ko inyandikomvugo yamukoreye yakozwe n’abantu batabyigiye bikaba byaratinze kumugeraho bityo akaba atarayisoma yose.

Gusa RMC arirwo rwego rw’abanyamakuru bigenzura yavuze ko byanga bikunze iyi radio yatangiweho ubu butumwa ifite amakosa. RMC yavuze ko ikintu cyose gitambuka mu bitangazamakuru kigomba kuba cyanonononsowe n’abayobozi bacyo.
Aha Gregory Schoofe yavuze ko umuyobozi w’ibiganiro wakabaye yaranononsoye buriya butumwa yagiye kubera ibibazo by’amikoro.

Gusa nawe yemeza ko ubutumwa bwatangiwe kuri Radio ayoboye ari amakosa kandi bihabanye numurongo wa Radio ye.

RMC yasabye uyu muvugabutumwa Nicolas Niyibikora kwandika ibaruwa isaba imbabazi abanyarwanda cyane cyane abagore kuko yabatesheje agaciro.
Yahawe amasaha 48. Radio nayo yategetswe gusaba imbabazi.

Ikindi RMC yasabye RURA ikigo cy’igihugu gikurikirana imirimo ifiteiye igihufu akamaro guhagarika by’agateganyo Radio Ubuntu butangaje ikabanza gushaka ibisabwa.

Aha ahanini RMC yavugaga gushaka abayobozi bashinzwe kunononsora gahunda zinyura kuri Radio.

Jeanne D’Arc Kanakuze Perezidente wa Pro-Femmes Twese Hamwe” yavuze ko yanyuzwe n’imyanzuro kandi ko ibi bihagije batazakomeza kujya mu nkiko.
Nicolas Niyibikora ari nawe watanze ubu butumwa Profemme ivuga ko bwuje urwango ntago yagaragaye muri ubu bukemurampaka.

Uwaje amuhagararaiye yavuze ko nawe atazi impamvu uyu Nicolas atitabye.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Polisi yarashe inzovu-Mozambique

Izi nzovu zaturutse muri pariki y’igihugu y’Afurika y’Epfo Kruger, zari zimaze (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Leta ntizihanganira amadini abiba amacakubiri mu banyarwanda-Prof. Shyaka Anastase

Ntibyoroshye kumenya umubare w’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda. Ayanditse mu (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Aba-Minitire b’Ubuhinzi n’Ubucuruzi basabwe gukemura ibibazo byugarije abahinzi n’aborozi

Ibibazo by’imbuto zitinda ndetse n’amafumbire agihenze byongeye kugaruka. (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Sosiyete Sivile yasabye ko mu mwiherero baziga ku biga ubumenyingiro

Umwiherero uteganyijwe uyu mwaka uzaba ubaye ku nshuro ya 15. Buri mwaka, (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Ibiganiro byatangiye nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo z’u Rwanda

Ibi biganiro byanzuyeko hagiye gukorwa iperereza ku imvo ni mvano y’icyo gitero. (...)

By | 16 February 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks