February 19 2018

Ellen Johnson Sirleaf yatsindiye miriyoni 5$ ku gihembo yahawe

Ellen Johnson Sirleaf ,wahoze ari umukuru w’igihugu cya Liberia, niwe watsindiye igihembo cya Mo Ibrahim nk’ Umuyobozi mwiza w’ Umunyafurika .

 

Sirleaf yavuye ku butegetsi mu kwezi kw mutarama uyu mwaka nyuma yo kuba perezida wa mbere w’ umugore mu 2006.

Iki gihembo yagihawe kubera kubaka igihugu nyuma y’ intambara hagati y’ abaturage no kuyobora urugendo ruganisha iki gihugu ku bwiyunge.

Akanama gatoranya uhabwa iki gihembo n’ubwo kamushinje kwirengagiza ikibazo cya ruswa kavuga ko yerekanye ubushobozi buhambaye mu bindi bibazo by’ ingutu byari byugarije igihugu kandi aranabikemura.

Abaye umuyobozi wa gatanu wegukanye iki gihembo kuva cyatangira gutangwa ahagana muri 2007.

Aho ucyegukanye ahabwa akayabo ka muliyoni 5 z’ amadorari . akanagenerwa ibihumbi 200 by’amadorari buri mwaka ubuzima bwe bwose.

Iki gihembo kimaze imyaka irenga 10 gitangiye gutangwa ariko kugeza ubu inshuro zigera kuri 6 nta cyatanzwe. Mu myaka 10 kimaze kimaze kwegukanwa n’ abakuru bibihugu 5:

2007: Joaquim Chissano wayoboraga Mozambique
2008: Festus Mogae wayoboraga Botswana
2011: Pedro Verona Pires wayoboye Cape Verde
2014: Hifikipunye Pohamba wayoboye Namibia
2017: Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Indege yarimo abagenzi 65 yaburiwe irengero

Hari amakuru avuga ko baba babonye aho iyi ndege yaguye ariko, umuvugizi w’indege (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Uburusiya bwongeye guhakana uruhare mu matora yimitse Trump

Kremlin yabivuze nyuma y’Abarusiya 13 bakekwa na Amerika kwivanga mu matora (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Nixon Agasirwe yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Uyu Lt Joel Mutabazi yaje gukatirwa n’urukiko rwo mu Rwanda igihano cyo gufungwa (...)

By | 13 February 2018 | 0 (comments)

Abagore b’Inyeshyamba basabiwe kuraswa mu myanya y’ibanga muri Philippine

Duterte ukunze kurangwa n’imvugo zikakaye yahaye aya mabwiriza igisirikare (...)

By | 13 February 2018 | 0 (comments)

Ellen Johnson Sirleaf yatsindiye miriyoni 5$ ku gihembo yahawe

Sirleaf yavuye ku butegetsi mu kwezi kw mutarama uyu mwaka nyuma yo kuba (...)

By | 12 February 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks