June 24 2018

Abarwanira mu modoka z’intambara nabo bagiye mu butumwa bw’amahoro

Bwa mbere abasirikare b’u Rwanda 920 bagize umutwe ukoresha imodoka z’intambara, kuri uyu wa Gatandatu, berekeje mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo.

 

U Rwanda rusanganywe abasirikare muri Sudani y’Epfo bagenda basimburana ariko aba boherejwe n’abagiye kongera imbaraga mu butumwa bw’amahoro si abasimbura abariyo ni ubwa mbere uwo mutwe woherejweyo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent, yabwiye itangazamakuru ko inshingano zabo ari ukurinda abaturage i Juba.
Izi ngabo zoherejwe i Juba bitegenijwe ko zizamarayo umwaka umwe zigasimbuzwa izindi.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abasirikare 6274 mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi harimo Centrafrique, Darfur muri Sudani na Sudani y’Epfo.

Muri Sudani y’Epfo hari abasirikare b’u Rwanda barenga 2300 mu mitwe itandukanye, batangiye koherezwayo mu 2016.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Minisitiri w’Intebe yatanze ikizere ku rubyiruko ruhanga udushya

Urubyiruko ruhanga udushya n’imirimo ku mugabane wa Afurika rusanga Leta (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

MINIJUST yiteguye guha ubufasha Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

Ministre w’ubutabera mu Rwanda Johnston BUSINGYE asura ahakorera Urwego (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

PAC yabajije REG ku mishinga itatu minini yaburiyemo umurengera w’amafaranga

Imbere ya PAC abayobozi n’abakozi ba REG babazwaga ikibazo k’imikoreshereze mibi (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Perezida Kagame yahuye na bamwe mu bayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mbere y’Inama Rusange

Yahuye na bamwe mu bayobozi mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Mu bo Perezida w’u (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Kuzamura imibereho myiza y’abaturage ni kimwe mu byiyemejwe n’Umuyobozi mushya w’Itorero Anglican

Ubuyobozi bwari busanzweho bwa Anglican buravuga ko gukora mu buryo bwubahirije (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks