February 17 2018

Ntabimukira bavuye muri Israel bari mu Rwanda-Amb. Nduhungirehe

U Rwanda rwahakanye amakuru avuga ko hari abimukira b’Abanyafurika rwakiriye mu ibanga bavuye muri Israel mu myaka ine ishize.

 

Guhera kuri uyu wa Gatanu ibinyamakuru bitandukanye birimo ibyo muri Israel na Afurika byanditse inkuru z’uko u Rwanda rwanze kuganira ku kibazo cy’abimukira.

Izo nkuru zivuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2017, Israel yohereje mu Rwanda abimukira bagera ku 4000 mu buryo bw’ibanga nk’uko byatangajwe naTimesofisrael.
Nta tangazo cyangwa umuyobozi muri UNHCR ugaragaza ko ari we watanze iyo mibare.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yahakanye ayo makuru, avuga ko bidashoboka ko abantu nk’abo bakwinjira mu gihugu nta wubabonye.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “UNHCR ibyo yabivugiye hehe, ryari? Aya makuru si yo.”

Amakuru y’iyoherezwa ry’abimukira b’abanyafurika bahungiye muri Israel yatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize nkuko tubikesha IGIHE.

Leta y’u Rwanda yahakanye yivuye inyuma ayo makuru, ivuga ko nta biganiro irimo na Israel ku bw’abo bimukira.

Mu cyumweru gishize ubwo abo bimukirra bigaragambirizaga imbere ya Ambasade y’u Rwanda muri Israel, Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye yo kwakira abimukira, ko abigaragambya bahawe amakuru atari yo.

Mu mpera za Mutarama ubwo yari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu, Perezida Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko ku birebana n’abimukira bari muri Israel, u Rwanda rwakwemera igikorwa icyo ari cyo cyose igihe cyaba gikurikije amategeko mpuzamahanga.

Ibinyamakuru byo muri Israel byavuze kenshi ko Guverinoma y’icyo gihugu yemeye guha u Rwanda cyangwa ikindi gihugu amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzakira, nawe agahabwa impamba y’amadolari 3,500.

Ni umwanzuro utaravuzweho rumwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yumva ko Israel ikwiye kurengera abayihungiraho aho kubafunga, byanarimba bagashakirwa ikindi gihugu cyabakira kandi bakagenda ku bushake.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ryo ryasohoye itangazo ryamagana imyanzuro ya Israel, rivuga ko abimukira badakwiriye kwimurwa ku gahato nubwo wagaragaje ko ushingiye ku bivugwa, hari abashobora kuba barimuwe.

Abimukira Israel ishaka kwirukana bagera ku bihumbi 38 biganjemo abakomoka muri Eritrea na Sudani. Bahawe itariki ya 1 Mata 2018 yo kuba bavuye muri icyo gihugu yangwa bagafungwa.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ibiganiro byatangiye nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo z’u Rwanda

Ibi biganiro byanzuyeko hagiye gukorwa iperereza ku imvo ni mvano y’icyo gitero. (...)

By | 16 February 2018 | 0 (comments)

Inshuramugambi za Genocide zarananiranye gufatwa- Dr. Serge Brammertz

Felicien Kabuga na Protais Mpiranya ni bamwe mu bakurikiranyweho ibyaha byo (...)

By | 13 February 2018 | 0 (comments)

Abatagira ibyangobwa bafata abamotari bari mu bongera impanuka

Abamotari ntibahakana ko hari bamwe muri bagenzi babo bateshuka ariko ngo (...)

By | 13 February 2018 | 0 (comments)

Radio Ubuntu Butangaje yasabiwe guhagarikwa kubera ubutumwa bayinyujijweho

Ni imyanzuro yafashwe n’Urwego rw’abanyamakuru rwigenzura RMC kuri uyu wambere. (...)

By | 13 February 2018 | 0 (comments)

Perezida Kagame yasabye abacuruzi kubyaza umusaruro amahirwe babonye

Abatanga ubwishingizi ku mugabane wa Afurika batangaje ko biteguye kwagura (...)

By | 12 February 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks