February 7 2018

Umubano wa Kongo n’Ububiligi ukomeje kuzamba

Ubu Kongo yamaze gufunga ambasade yayo mu Bubiligi ndetse inasaba ko Ububiligi nabwo bufunga iyabwo muri Kongo.

 

Kongo yafunze ibiro byari bishinzwe gutanga visa z’ibihugu by’i Burayi muri Kongo.
Kongo kandi yanategetse sosiyete y’indege y’Ababiligi Brussels Airlines kugabanya ingendo ikorera muri Congo.

Ibi byose byatewe nuko Ababiligi n’umuryango w’ibihugu by’uburayi bitandukanije na Kabila kuri iyi nshuro bakavuga ko ari guhohotera abaturage bigaragambya bamusaba kuva ku butegetsi.

Kongo inavuga ko ibi byose ari ukwerekana ko yanababajwe n’umwanzuro Ububiligi bwafashe wo guhagarika bimwe mu bikorwa by’iterambere yafatanyaga na Congo.
Ububiligi nabwo burashaka ko kabila avaho hakaba amatora hagatorwa undi muperezida.

Ese uyu mubano wa Congo n’Ububiligi wari ugiye kumara imyaka hafi 150 waba ugeze ku iherezeo ryawo?

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubano wa Kongo n’Ububiligi ukomeje kuzamba

Kongo yafunze ibiro byari bishinzwe gutanga visa z’ibihugu by’i Burayi muri Kongo. (...)

By | 7 February 2018 | 0 (comments)

Abafite ubumuga bagorwa no kumenya amakuru kuri gahunda za Leta

Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga yagaragaje ko (...)

By | 7 February 2018 | 0 (comments)

Zuma akomeje kwanga kwegura n’ubwo ari kubisabwa n’imbaga y’Abanyafurika y’Epfo bamushinja ruswa

Perezida w’Inteko Ishingamategeko ,Baleka Mbete, yatangaje ko itariki yimuwe (...)

By | 7 February 2018 | 0 (comments)

USA: Impanuka ya Gari ya Moshi yasize benshi mu marira

Guverineri wa Carolina y’Amajyepfo Henry McMaster yahamije aya makuru avuga ko (...)

By | 5 February 2018 | 0 (comments)

Abakozi ba Leta bari gukatwa umushahara ngo hitegurwe amatora-Burundi

Guhagarika inkunga yashyirwaga muri Komisiyo y’amatora mu Burundi byemejwe na USA (...)

By | 5 February 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks