February 19 2018

Abafite ubumuga bagorwa no kumenya amakuru kuri gahunda za Leta

Abafite ubumuga barasaba ko bakoroherezwa mu buryo bahabwamo amakuru ya Gahunda za Leta zirimo n’izibagenerwa kuko ngo aho izi gahunda zitangirwa hari ubwo bagorwa no kuhagera.

 

Imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga yagaragaje ko icyi cyiciro cy’abanyarwanda hari ubwo kibagiranwa.

Mukamazimpaka Soudan ni umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Kuva yagira ubu bumuga kugeza uyu munsi nta yindi nama rusange y’abaturage aho atuye yitabira kuko nta musemuzi uba uri yo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bugaragaza ko hari aho aba bahezwa mu mirimo itangwa muri Gahunda ya VUP. Ariko kandi nkuko bisobanurwa na Mbarushima Jean Marie Vianey wayoboye ubu bushakashatsi muri VSO ngo kutabona amakuru ku bibakorerwa nacyo ni ikibazo abafite ubumuga bafite.

Mu imurika ry’ubu bushakashatsi hari ubuyobozi bw’uturere 5 bwakorewemo. Uretse abatamenya ko izo gahunda zabayemo; hari abafite ubumuga bagaragaje ko hakiri ugukemanga ubushobozi bwabo mu mirimo. Mu gihe ngo ku nkunga y’ingoboka naho bakibangamiwe no kuba aya mafaranga ahabwa udafite n’umwe mu muryango we ukora. Kandi ngo abafitubumuga batishoboye nibura bagira uwo mu muryango ubitaho.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Indege yarimo abagenzi 65 yaburiwe irengero

Hari amakuru avuga ko baba babonye aho iyi ndege yaguye ariko, umuvugizi w’indege (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Uburusiya bwongeye guhakana uruhare mu matora yimitse Trump

Kremlin yabivuze nyuma y’Abarusiya 13 bakekwa na Amerika kwivanga mu matora (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Nixon Agasirwe yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Uyu Lt Joel Mutabazi yaje gukatirwa n’urukiko rwo mu Rwanda igihano cyo gufungwa (...)

By | 13 February 2018 | 0 (comments)

Abagore b’Inyeshyamba basabiwe kuraswa mu myanya y’ibanga muri Philippine

Duterte ukunze kurangwa n’imvugo zikakaye yahaye aya mabwiriza igisirikare (...)

By | 13 February 2018 | 0 (comments)

Ellen Johnson Sirleaf yatsindiye miriyoni 5$ ku gihembo yahawe

Sirleaf yavuye ku butegetsi mu kwezi kw mutarama uyu mwaka nyuma yo kuba (...)

By | 12 February 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks