April 21 2019

Nyarugenge yahawe amezi atatu ngo icyemure ibibazo

Abadepite basabye akarere ka Nyarugenge gukemura byihuse ibibazo byagaragajwe n’abaturage ba tumwe mu tugari basuye.

 

Umuyobozi w’aka karere Kayisime Nzaramba ntahakana ko ibi bibazo bihari,ariko asanga hari ibitazakemuka kubera ingengo y’imari.

Izi ntumwa za rubanda zari zimaze iminsi 3 zisura utugari rugize aka karere

Iri tsinda ry’abadepite 20 ryari rikuriwe na Depite Kayiranga Rwasa Alfred,imbere y’abayobozi bakuru mu karere ka Nyarugenge,babanje kugaragaza ko aho bageze rubanda ishima ibyakozwe na leta y’u Rwanda.

Nyamara ariko ngo nubwo bashima hari abagaragaje ibibazo,aba badepite bagaragazaga ko binihutirwa dore ko hari abatangaga nibura amezi 3 kuba byakemutse.

Mayor w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba,udahakana ko ibi bibazo biri mu karere ayoboye,cyane ko ngo ibyinshi yari anabizi,asanga kuba rubanda yatura ikabwira intumwa za rubanda ibibazo ari ikimenyetso cy’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.
Nubwo aka karere ngo kazakemura ibi bibazo,hari ibirenze ubushobozi bwako

Aka karere ka Nyarugenge ni kamwe muri 3 tugize umujyi wa Kigali.Uretse ibi bibazo byagaragajwe n’abadepite, kakunze kumvikana mu bibazo by’abazunguzayi n’inzererezi,nako kakumvikanisha ko ari uko kari mu marembo y’umurwa mukuru.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ngororero: Hari abacyakwa ruswa n’inzego z’ibanze

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe ubutabera bamwe mu baturage bo muri aka ka (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyamazi: Umudugudu wubatsemo uruganda rw’amazi ariko bakavoma ibishanga

Abo baturage ni abo mu mudugudu wa Nyamazi muri metero nke cyane z’aho urwo (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Amajyepfo: Abakora muri gahunda ya VUP ntibazongera kudahemberwa igihe

Bamwe muri aba baturage bakora muri iyi gahunda bavuga ko baba barakoze ariko (...)

By | 20 March 2019 | 0 (comments)

Nyagatare :Akurikiranweho kwica abana 4 b’abaturanyi be

Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kabeza ho mu (...)

By | 19 March 2019 | 0 (comments)

Abapolisikazi basabwe kwibuka n’inshingano za kibyeyi

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ubwo yafunguraga ku (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks