August 15 2018

Uwishe Mowzey Radio yatawe muri yombi

Polisi ya Uganda yataye muri yombi umugabo ushinjwa gukubita akica umuhanzi Moses Ssekibogo "Radio" washyinguwe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

 

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala ibinyujije kuri Twitter, mu ijoro ryakeye , yaditse ko station ya Katwe yataye muri yombi Godfrey Wamala wakubise Radio akamusigira ibikomere byatumye ajya muri ’coma’ ndetse akabagwa ariko bikaza kurangira yitabye Imana.

Uyu mugabo witwa Wamala Godfrey [ukunze kwitwa Troy] ukekwaho kwica Radio, ’yasanzwe mu rugo rumwe rw’inshuti ye ahitwa Kyengera yari amaze iminsi yihishe.’
Ubwo aya makuru yatangazwaga, Wamala ukekwaho kwica Radio yari ari kwandika ibisobanuro kuri Dosiye ye hategerejwe ko ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Entebbe aho icyaha cyabereye.

Umuyobozi wa station ya Polisi ya Katwe, Frantile Lwamusaayi, yavuze ko uyu mugabo yamaze kugezwa i Entebbe andi makuru yerekeranye n’ifungwa rye akaba azagenda atangazwa.

Mowzey Radio yitabye Imana ku wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2018, ashyingurwa ku wa Gatandatu mu cyaro cya Nakawuku muri Wakiso ku ivuko rye.
Iperereza ku rupfu rwe rigitangira Polisi ya Uganda yari yataye muri yombi abantu batandukanye barimo abakozi bo ku kabari yakubitiwemo ndetse n’abayobozi bako ariko itangaza ko uwamukubise nyir’izina yatorotse atarafatwa.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi w’icyamamare Michael Jackson yapfuye

Uyu musaza atabarutse afite imyaka 89 y’amavuko. Ni we wagize uruhare rukomeye mu (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

U Rwanda na Arsenal mu bufatanye bw’amateka

Amakipe ya Arsenal arimo iy’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore azatangira (...)

By | 23 May 2018 | 0 (comments)

’Avengers: Infinity War’ ishobora gukora amateka atarabaho muri sinema

Infinity War ije isanga hari izindi filimi zikorerwa muri studio ya Marvel (...)

By | 24 April 2018 | 0 (comments)

Abirukanywe mu mavubi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abashinwe abinjira n’abasohoka ndetse n’akarere ka Nyarugenge bababwiye ko ari (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Mohamed Salah yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yabaye umukinnyi mwiza arushije amanota Kevin De (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks