February 19 2018

Imirambo y’abantu 20 bikekwa ko ari abimukira yatoraguwe ku nkombe z’ubutaka bwa Espagne buhana imbibi na Morocco

Serivise z’ubutabazi za Morocco zakuye imirambo 20 mu mazi nyuma y’uko abantu bari batwaye ubwato butwara abagenzi ngo babonye imirambo ireremba mu mazi batanga amakuru.

 

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bantu uko ari 20 bose birakekwa ko ari abimukira bo muri Africa yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara (Africa y’ibihugu by’abirabura).

Ngo bashobora kuba barapfuye bagerageza kujya ku mugabane w’uburayi banyuze Melilla (ubutaka bwa Espagne) ihana imbibe na Morocco, gusa muri iyi minsi ngo aka gace karimo imiyaga n’imihengeri.

Umuryango mpuzamahanga w’abimukira “International Organization for Migration (IOM) uvuga ko inyanja iri hagati y’Amajyepfo ya Espagne na Africa ari yo abimukira bari guhitamo cyane kwambukiramo.

Mu gihe muri uyu mwaka wa 2018 umaze ukwezi kumwe gusa utangiye hamaze gupfa cyangwa kuburirwa irengero abimukira 243 bagerageza kwambuka inyanja ya Mediterrane ngo bajye i Burayi, ariko hatabariwemo aba 20 bavugwa muri iyi nkuru.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Kenya iri guhangana n’ikibazo cy’amapfa yiyambaza akarere

Ni bwo bwa mbere mu myaka itanu ishize hagaragara, umubare munini w’ibyinjizwa mu (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Uganda: Abo mu ishaka rya Besigye babujijwe gutanga amaraso

Nyuma yo kwihanangirizwa kudatanga amaraso, abo mu ishyaka FDC ,batuye mu mujyi (...)

By | 19 February 2018 | 0 (comments)

Umutingito udasanzwe wibasiye Taiwan wakuye benshi mu byabo

Ni umutingito wibasiye cyane umujyi wa Hualien.Amashusho yasakaye ku mbuga (...)

By | 7 February 2018 | 0 (comments)

Imirambo y’abantu 20 bikekwa ko ari abimukira yatoraguwe ku nkombe z’ubutaka bwa Espagne buhana imbibi na Morocco

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bantu uko ari 20 bose birakekwa ko ari (...)

By | 5 February 2018 | 0 (comments)

Abimukira barasaniye mu Bufaransa

Ministre w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gerard Collomb, yahise agera muri uyu (...)

By | 2 February 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks