May 21 2019

Abimukira barasaniye mu Bufaransa

Abimukira batanu barashwe, abandi 18 barakomereka mu mirwano yashyamiranje abimukira b’Abanya-Afganistan n’aba Abanyafurika mu bice byinshi bya Calais ni mu Majyaruguru y’Ubufaransa.

 

Ministre w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gerard Collomb, yahise agera muri uyu mujyi wa Calais wabereyemo ubu bushyamirane, abonana n’ingabo zoherejwe guhosha iyi mirwano y’abimukira.

Abanya Eritrea bane bari hagati y’imyaka 16 na 18 bari ahagati y’urupfu n’ubuzima aho bagomba kubagirwa ku bitaro bya Calais.

Undi wa gatanu wakomeretse yerekejwe ku bitaro bya Lille mu majyaruguru kuko ameze nabi birenze ibitaro bya Calais.

Aba bimukira batanu bose bakomerekejwe n’amasasu, abandi 18 bakomeretse harimo n’abahahamutse kubera urusaku rw’imbunda.

Ni umubare uri hejuru ugereranije n’uwo ku italiki ya mbere z’ukwa karindwi mu maka ushize, mu bushyamirane bw’amoko bwakomerekeyemo abasaga 16, barimo umwe wari wakomeretse cyane.

Ibarura riheruka gukorwa n’Ubuyobozi bwa Perefegitura rigaragaza ko abimukira basaga 800 aribo baba muri uyu mujyi wa Calais.

Iyi mirwano ijya gutangira, Abanya-Afgnistan bashatse kwihimura ku bimukira b’Abanyafurika baherutse gushaka guhohotera abimukira b’Abanya-Afognistan.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ubushinwa: Umubyigano w’imodoka waciye agahigo ko kumara iminsi 12

Wikipedia ivuga ko uyu mubyigano udasanzwe w’imodoka mu bushinwa watangiye (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Museveni yashinje abaminisitiri gusinzira mu kazi

ubwo yagezaga ijambo ku bashoamari mu biro bye biri i entebbe, Museveni yavuze (...)

By | 8 February 2019 | 0 (comments)

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks