November 16 2018

Kutavuga rumwe hagati y’urukiko n’Ubutegetsi bwa Kenya ku bitangazamakuru byafunzwe

Urukiko Rukuru muri Kenya rwategetse guverinoma gufungura ibinyamakuru birimo Citizen TV, NTV, KTN News na Inooro TV.

 

Ibyo binyamakuru byaherukaga gufungwa bizira gukurikirana ibikorwa by’irahira rya Raila Odinga ryabaye mu buryo butavugwaho rumwe.

Mu gutangaza umwanzuro we, Umucamanza Chacha Mwita yavuze ko guverinoma igomba no gufungura ibindi bitangazamakuru byose yafunze muri ubwo buryo.

Urukiko Rukuru rwategetse iryo fungwa rihagarikwa mu gihe cy’iminsi 14, mu gihe rutegereje kumva neza urubanza rw’icyo kibazo. Urukiko rwabujije guverinoma kongera kubangamira iminara y’ibi bitangazamakuru, mbere y’isomwa ry’uru rubanza ku wa 14 Gashyantare.

Ibyo bitangazamakuru byafunzwe nyuma y’uko byari byateguye kwerekana irahira rya Odinga ritavuzweho rumwe, mu gihe leta yari yabiburiye ibibuza gutambutsa icyo gikorwa imbonankubone.

The Citizen yatangaje ko icyo kirego cyatanzwe n’impirimbanyi Okiya Omtatah wasabaga ifungurwa ry’ibitangazamakuru Citizen TV, NTV, KTN News na Inooro TV, avuga ko byafunzwe binyuranyije n’amategeko kandi bibangamiye ubwisanzure bw’abaturage mu kubona amakuru.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks