September 14 2018

Abantu basaga ijana bamaze kugwa mu bitero bya Turikiya

Uburusiya bwavuze ko abantu basaga 100 bamaze kugwa mu bitero bya turukiya iri kugaba ku barwanyi b’Aba-Kurdes mu majyaruguru ya Syria.
Moscow iravuga ko abennshi muri aba bapfuye ari abacivire .

 

Urugamba rurakomeje ku munsi warwo wa 13 mu gace ka Afrin kari mu majyaruguru ya Syria.

Igisirikare cya turukiya kiri gukoresha ibitero by’indege n’ibyo ku butaka, gihangana n’abarwanyi b’aba-Kurdes bibumbiye mu mutwe wiyita ko urinda abaturage YPG.
Ankara ivuga ko uyu munsi ibisasu bibiri bya roketi byatewe ku mupaka wa Turukiya na Syria, mu mujyi wa Reyhanli, bihitana Umunyaturukiya umwe bivuye muri Afrin.

Ingabo za Turukiya zikomeje kwigira imbere zirwana n’Aba-Kurdes kandi Perezida wa Turukiya avuga ko nta gahunda yo guhagarara zifite nubwo amahanaga akomeje kunenga uru rugamba rwagabwe muri Syria.

Ingabo zirwanira ku butaka ziri guterwa imbaraga n’ibisasu biremereye n’ibitero by’indege bya turukiya.

Alexandre Billette, umunyamakuru wa radio mpuzamahanga y’abafaransa RFI, uri i Istanbul, avuga ko Ministre w’Intebe wa Turukiya yiyamye Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, ku magambo ye yo gusabira ibihano Turukiya kubwo kuvogera ubusugire bwa Syria n’ibi bitero byo ku butaka.

Binali Yildirim yasubije Paris ayibaza impamvu nayo iri muri Syria.
Kuva kuwa mbere urugamba rurarushaho gukara, ingabo za Turukiya n’inyeshyamba za Syria bifatanije ziri kwibanda cyane ku mujyi wa Afrin n’umupaka wa turukiya.

Intego ni ukwigarurira ibirindiro byose by’abarwanyi b’Aba-Kurdes bashyigikiwe na Leta Zuzne Ubumwe za amerika, kugirango babuze iterwa rya za roketi mu mijyi ya Turukiya ihana imbibi na Syria.

Mu minsi 10, turukiya imaze gutakaza abacivire 4 bo mu mijyi yerekeye Syria, bazize ibisasu biva muri Syria.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko mu gace ka Afrin, abacivire 100 bamaze kwitaba Imana kuva uru rugamba rwatangira.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Urukiko rwakatiye imyaka 5 abarimu 13 bigisha mu ishuri rimwe

Abo barium barimo abagore batanu n’abagabo umunani, bakatiwe igifungo cy’imyaka 5 (...)

By | 7 May 2018 | 0 (comments)

Abarwanashyaka barenga 10 ba LUCHA baraye batawe muri yombi

Bari bateraniye imbere ya Hotel Russina, mu mujyi rwagati wa Goma, bambaye (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Tony Owana Yabwiye Museveni ko nta munyamakuru uzamutora

Owana, uvuga ko imyumvire ye ayihuje n’abakozi bose ba UBC, yanditse mu rwandiko (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Imvura imaze kwica abantu 100 abasaga ibihumbi 240 bava mu byabo

Kenya Red Cross ivuga ko ibyabaye ari ikiza gikomeye ku buryo hakenewe inkunga (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Urukiko rwategetse Minisitiri w’Intebe wa Gabon kwegura

Urukiko rwafashe uyu mwanzuro rushingiye ku kuba Guverinoma yarakererewe (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks