November 16 2018

Ibitangazamakuru byafunzwe ngo bidatangaza umuhango w’irahira rya Odinga

Mu gihe muri Kenya bari mu irahira ry’Umuyobozi Utavuga Rumwe n’Ubutegetsi bwa Nairobi, Raila Odinga, Ibitangazamakuru bikomeye muri iki gihugu birimo televiziyo ya NTV n’iya Citizen na radio yayo, byafunzwe ku buryo bitari kumvikana cyangwa ngo bigaragare mu gihugu hose.

 

NTV ni televiziyo ikomeye muri Kenya ifitwe n’ikigo Nation Media Group, mu gihe Citizen ari iya Royal Media Services.

Kuva mu gitondo cya none kuwa kabiri, Abarwanashyaka b’Ihuriro ry’Amashyaka Atavuga Rumwe n’Ubutegetsi muri Kenya, NASA, bari mu muhango w’irahira rya Raila Odinga na Kalonzo Musyoka, igikorwa gishobora guteza imvururu zikomeye muri Kenya.

Amabus atatu yaratwaye abayoboke ba Odinga, bari bitabiriye irahira rye, yafashwe na Police avuye i Mombasa yerekeza i Nairobi.

Imodoka ebyiri zirimo n’iya polisi zazindukiye ahari ikoranabuhanga ry’iminara risakaza amajwi n’amashusho muri Kenya, binjira muri iyo nyubako basaba abakozi gukura ku murongo ibi bitangazamakuru.

Hari amakuru avuga ko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, abayobozi b’ibitangazamakuru bikomeye bahamagajwe mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu babwirwa ko ibitangazamakuru byabo “bishobora gufungwa cyangwa bikamburwa uburenganzira bwo gukora, nibiramuka bitambukije imbonankubone irahira rya Odinga.”

Ni inama yitabiriwe na Perezida Kenyatta, Visi Perezida William Ruto, Minisitiri w’Umutekano, Fred Matiang’I n’abandi.
Mu matora yabaye muri Kanama umwaka ushize, Kenyatta yatsinze Odinga ariko Urukiko rw’Ikirenga rutesha agaciro ibyavuye mu matora ruvuga ko hari uburiganya bwabayemo.

Mu matora mashya yateguwe mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, Odinga ntiyayitabiriye avuga ko ibyo yasabye ko bibanza gukorwa bitubahirijwe, Kenyatta aba ari we utorwa ndetse ahita arahirira inshingano ze.

Intumwa Nkuru ya leta yaburiye Odinga ko kurahira uyu munsi bishobora gufatwa nk’icyaha cy’ubugambanyi, gusa ntibiramenyekana niba

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Bafite ikibazo cy’umusaruro mwinshi baburiye isoko-Nyanza

Ibigori,imyumbati n’urutoki ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe guhingwa mu karere (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rwungutse sitasiyo izatanga ingufu z’amashanyarazi ya Megavoluti 20

Iyi sitasiyo y’amashayanyarazi leta imaze kuzuza yatwaye miliyoni 23 z’amayero ngo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks