May 24 2018

Hari inyandiko zo muri Bibiriya zisesereza ababana n’ubumuga

Abafite ubumuga ntibarumvikana n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ku ngingo yo gukura amagambo bavuga ko abambura ubumuntu muri Bibiliya.

 

Abafite ubumuga bavuga ko amagambo ari muri bibiliya atajyanye n’igihe kandi yanditswe n’abantu bityo akaba agomba guhindurwa n’abantu n’ubundi mu gihe Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wo uvuga ko nta mpamvu yo Guhindura ayo magambo kuko atavuga ubumuga bw’ingingo gusa.

Honorable RUSIHA Gaston uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishingamategeko agaruka ku nyito nk’Impumyi, ikiragi, ikimuga n’ayandi agaragara mu gitabo Abakiristu bita gitagatifu cya Bibiliya. Yemeza ko aya ari amagambo atajyanye n’igihe kandi ngo yambura ubumuntu abayitwa.

Umuryango wa Bibiliya usa n’ugaragaza ko nta mugambi wo kuyakura muri bibiliya uhari. Pastor Gasake Michel umwe mu bayobozi b’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda asobanura ko Bibiriya ishobora kuvuga impumyi idasobanura ubumuga bwo kutabona; kandi ngo muri Bibiliya hashobora kuvugwa ikimuga badasobanura ufite ubumuga bw’amaguru.

Mu muryango Nyarwanda imvugo zitesha agaciro agaciro abafite ubumuga zisa n’izigenda zicika; kandi abafite ubumuga ntibahwema kugaragaza ko intambwe imaze guterwa mu kubasubiza agaciro bayishimira.
REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Paul Kagame akomeje uruzinduko agirira mu Bufaransa

Harimo kandi AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Peter Vrooman yasuye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ruracyari hasi-Ubushakashatsi

Abaturage banengwa kugenda biguru ntege mu kubahiriza gahunda zishyirwaho mu (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

’Speed Governors’ ntizishimiye n’abashoferi n’ubwo zigabanya impanuka ku kigero cya 60%

Aba bashoferi kandi bavuga ko imikorere y’utu twuma hari ubwo ishobora gutuma (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rurifuza ko igifungo cya burundu rwasabiye abari ba burugumesitire ba Komini ya Kabarondo gishyirwa mu bikorwa

Urubanza rw’ubujurire bwabo ku gifungo cya burundu bari barakatiwe, rwatangiye (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks