October 9 2018

Gukubita umwana bishobora kumutera kuba ikihebe-Save The Children

Ibihano biremereye ku bana nko Gukubitwa, Gutwikwa no kwimwa ibyo kurya, ni intandaro y’abanyarwanda bafite umujinya, bagira amahane ndetse n’ukwiheba.

 

Ibi ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’imiryango itari iya Leta yita ku burenganzira bw’abana. Societe Civile Nyarwanda yo isaba ababyeyi kudaha abana ibihano bibahutaza.

Mu Kwezi gushize konyine; i Rusizi hari umushoferi uherutse gutwikisha umwana umwotsi w’imodoka, muri ako karere kandi umugore nawe yatwitse umwana we amuziza kumwiba amafaranga 150 y’u Rwanda. Muri uko kwezi n’ubundi I Kabarore muri Gatsibo umubyeyi yatemye umwana we w’imyaka 7 amuziza gukora mu nkono; mu gihe i Gacurabwenge muri Kamonyi ho umubyeyi yatwikishije umwana ucyuma gishyuye yihaye ibiryo.

Ingingo ya 218 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

REBA MU MASHUSHO KUBURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Kanyankole Alex wahoze ayobora BRD yatawe muri yombi

Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, bugira buti “ Uwahoze ari (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

FMI yagaragarije icyizere ifitiye u Rwanda

Itsinda ry’ikigega cy’imari ku isi FMI ryakandagiye ku butaka bw’u Rwanda kuva (...)

By | 3 October 2018 | 0 (comments)

I MUSANZE: Aruhutse kurara anyagirwa we na buzukuru be

Bamvuganumva Sifa umubyeyi w’imyaka 64 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabogobogo (...)

By | 1 October 2018 | 0 (comments)

Urubyiruko rwa afrika rw’abakorerabushake bitabiriye amahugurwa mu Rwanda

Kuva mu 2010 iyi ni inshuro ya 9 Afrika yunze ubumwe ihurije hamwe urubyiruko (...)

By | 1 October 2018 | 0 (comments)

Ibihuha ni imbogamizi muri gahunda zo kuboneza urubyaro:RBC

Imibare irerekana ko ubu abanyarwanda barenzeho gato miliyoni 12, (...)

By | 26 September 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks