May 24 2018

Polisi y’u Rwanda yitandukanije n’umupolisi uherutse gukora amakosa mu mukwabu

Police y’u Rwanda yitandukanije n’umupolisi uherutse kwinjira ku ngufu mu iduka ry’umucuruzi i Nyabugogo mu mujyi wa Kigali; inemeza ko niba byarabayeho byaba ari amakosa.

 

Umukwabu Police iherutse gukora ngo ni uwo gushaka ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge kandi ngo ntabwo byemewe kwinjira mu nzu y’umuntu ku mbaraga.

Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y’icyo abacururiza I Nyabugogo ahazwi nko ku mashyirahamwe bitaga urugomo rwakorewe umwe muri bo. Uyu mucuruzi avuga ko abantu atamenye baje mu iduka rye adahari bakamena Celule nyuma bagasiga bahafungishije ingufuri batwaye n’imfunguzo. Abakorera hafi y’iri duka bemezaga ko hari n’ibintu aba bantu bakuye mu iduka ariko bakavuga ko bitari bikwiriye.

Twari twababwiye ko tukiri gushaka Police y’u Rwanda. Umukwabu uherutse gukorwa n’igipolisi cy’u Rwanda ni uwo gushaka ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge. Komiseri wa Polise y’u Rwanda wari uyoboye uyu mukwabu Emmanuel BUTERA yitandukanije n’ibyakorewe i Nyabugogo. Ndetse imvugo ye yumvikanamo gutungurwa no gushidikanya ko byaba byarabaye koko.

Police y’u Rwanda iheruka gukora isaka ryafatiwemo ibicuruzwa byarengeje igihe n’ibitujuje ubuziranenge byari bifite agaciro ka Miliyoni 33.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Paul Kagame akomeje uruzinduko agirira mu Bufaransa

Harimo kandi AC Group yamamaye mu Rwanda kubera uburyo bwo gukoresha ikarita mu (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Peter Vrooman yasuye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ruracyari hasi-Ubushakashatsi

Abaturage banengwa kugenda biguru ntege mu kubahiriza gahunda zishyirwaho mu (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

’Speed Governors’ ntizishimiye n’abashoferi n’ubwo zigabanya impanuka ku kigero cya 60%

Aba bashoferi kandi bavuga ko imikorere y’utu twuma hari ubwo ishobora gutuma (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rurifuza ko igifungo cya burundu rwasabiye abari ba burugumesitire ba Komini ya Kabarondo gishyirwa mu bikorwa

Urubanza rw’ubujurire bwabo ku gifungo cya burundu bari barakatiwe, rwatangiye (...)

By | 24 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks