April 17 2018

Hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro ka miriyoni 33 mu mukwabu w’Ubuziranenge

Mu mukwabu wo gushaka ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge wakozwe mu minis 2 gusa; mu gihugu cyose hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni zirenga 33. Ibi byiganjemo amavuta yo kwisiga atemewe ku isoko ry’u Rwanda, ibiribwa n’ibiyobwa birimo ibyarengeje igihe n’ibitujuje ubuziranenge nk’ ifumbire , ibiryo n’imiti by’amatungo.

 

Igipolisi cy’u Rwanda cyirasaba abaturage gutanga amakuru y’aho babonye ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge cyangwa se byarengeje igihe badategereje umukwabu wo kubishaka uba rimwe mu mwaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyo gisaba abashaka gushinga inganda kwishyira hamwe bagahuza ubushobozi aho kugira ngo bakore ibitujuje ubuziranenge bizabahombere.

Muri ibi bicuruzwa byafashwe harimo ibituruka hanze y’u Rwanda ariko kandi ibyinshi byakorewe mu Rwanda.

Imikwabu yo gufata ibicuruzwa bitujuje ubuzirange ikorerwa rimwe mu bihugu 13 bihuriye ku bufatanye bwa Police buzwi nka EAPCO. Mu Rwanda uyu mwaka hafashwe ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 33 mu gihe mu mwaka ushize hari hafashwe ibifite agaciro ka Miliyoni 150 FRW.

REBA VIDEO KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Nyamurinda weguye k’umwanya w’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yari uwa munani mu myaka 24

Inkuru yo kwegura kwa PASCAL NYAMURINDA uwari umuyobozi w umujyi wa Kigali wari (...)

By | 12 April 2018 | 0 (comments)

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi bashya kudacika intege

Abayobozi bashya barimo n’abazayobora urwego rushinzwe ubugenzacyaha aba (...)

By | 11 April 2018 | 0 (comments)

Amatungo magufi yuza aturuka mu Burundi yangiwe kwinjira mu Rwanda-MINAGRI

Mu itangazo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yasohoye, riravuga ko iyi (...)

By | 11 April 2018 | 0 (comments)

Grenade yasanzwe mu rugo rw’uwacitse ku icumu

Amakuru ya Grenade yagaragaye mu marembo y’urugo rwa MUHIGIRWA Welars (...)

By | 10 April 2018 | 0 (comments)

CNLG yamaganye umucamanza ufite umugambi wo kurekura abahamijwe Genocide

Mu kiganiro cyatanzwe na Dr BIZIMANA Jean Damascene uyobora iyi Komisiyo yavuze (...)

By | 9 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks