August 19 2018

Abarenga 60 babyukiye mu myigaragambyo yo kwishyuza- Gicumbi

Abaturage barenga 60 bo mu Murenge wa Nyamiyaga bazindukiye ku biro by’Akarere ka Gicumbi mu gikorwa gisa nk’imyigaragambyo basaba amafaranga bakoreye bubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga.

 

Aba baturage babwiye Flash ko batiteguye kuhava mu gihe baraba batarishyurwa bose uko ari 60 barishyuza asaga mirioni 10.

Ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko Umuyobozi ufite mu nshingano gusinya kugira ngo bahabwe amafaranga yabo ari umwe mu bakozi b’Akarere umunani batawe muri yombi na polisi y’u Rwanda.

Umunyamakuru yabasanze imbere y’akarere, bamwe mu bafite intege nke, abananijwe n’urugendo n’abavugaga ko bashonje. Hari abari baryamye mu busitani bw’Akarere. Bageze ku karere ari 60, bishyuza amafaranga asaga milioni 10, ariko muri rusange abishyuza rwiyemezamirimo wubakishije ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga basaga 150.

Kudahabwa amafaranga bakoreye ngo byagize ingaruka ku miryango yabo
Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi mu Karere Jean Bosco Bizimungu yavuze ko mu bayobozi bafunzwe harimo ushinzwe imirimo rusange na Daf. Gitifu w’Akarere we ahurutse kurekurwa.

Ubuyobozi bw’akarere bwatangaje ko bamwe mu bagombaga kuyasinyira ngo asohoke harimo na rwiyemezamirimo bose batawe muri yombi. Akarere ka Gicumbi kamaze kubura abakozi 8 bose batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza ibya rubanda.

REBA MU MASHUSHO IYI NKURU KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe bakatiwe gufungwa imyaka 7 bazira kunyereza arenga miliyoni 67 Frw

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda b’imbere mu gihugu batangire (...)

By | 3 August 2015 | 0 (comments)

Iminsi 500 irirenze abana b’abakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram muri Nigeria

banyeshuli barenga 200 kugeza ubu nta gakjuru kabo kazwi,uretse mamashusho (...)

By | 7 June 2015 | 0 (comments)

Abakozi 10 b’ibitaro bya Kirehe bakatiwe gufungwa imyaka 7 bazira kunyereza arenga miliyoni 67 Frw

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo abanyarwanda b’imbere mu gihugu batangire (...)

By | 3 May 2015 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks