February 16 2019

Abadepite bavuye muri Afurika y’Epfo bashimye aho iterambere rigeze mu Rwanda

Itsinda ry’abadepite baturutse mu Ntara yo muri Afrika y’Epfo riravuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byateye imbere mu bukerarugendo ku mugabane wa Afrika.

 

Aba badepite mu ntara ya Western Kaap muri Afrika y’Epfo barangajwe imbere na Depite Lentheng Ntombi Mekgwe mu Nteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite basuye Komisiyo Ishinzwe Ikurikirana ry’ Imari n’Umutungo bya Leta rizwi nka PAC (Public Account Committee).

Izi ntumwa za rubanda ziri mu uruzinduko mu Rwanda, aho zisura inzego zinyuranye, zavuze ko zanyuzwe n’imikorere y’inteko Ishingamategeko y’u Rwanda. Perezida wa Sena y’u Rwanda Berbard Makuza avuga ko kuza abadepite basura u Rwanda byerekana ko amarembo y’ibihugu afunguye ariko ngo ntarangaye.

Depite Lentheng Ntombi Mekgwe uyoboye bagenzi be nyuma y’ibiganiro na Perezida wa Senat Bernard Makuza yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ari igihugu kibereye ubukerarugendo.

Aba badepite baturutse muri Afurika y’Epfo barashima iterambere ry’u Rwanda banahagaragaza nk’ahabereye ubukerarugendo, mu gihe raporo ya Banki y’Isi igaragaza uko ibihugu byoroshya ishoramari, mu cyumweru gishize yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabili muri Afurika mu bihugu byoroshya ishoramari.

BIREBE MU MASHUSHO:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

KICUKIRO: Yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha umuhoro mugenzi we

Ahagana saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare, umugabo (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Urujijo ku mpamyabumenyi zihabwa abize uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda

Aba banyeshuri babwiye Radiyo na Televiziyo Flash ko batumva impamvu (...)

By | 7 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Imijyi yunganira Kigali yitezweho guhindura imibereho y’abaturage.

Ibi byatangajwe kuri uyu wagatatu na Minisitiri w’ibikorwa remezo mu Rwanda (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Rwanda: Umwaka w’amashuri wa 2019 watangiye hari abanyeshuri bagisangira igitabo

Ubwo hitegurwaga itangira ry’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka w’amashuri, umuyobozi (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Kigali: 2024 imihanda minini yose izaba irimo kaburimbo

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu rugendo aherutse kugirira mu (...)

By | 6 February 2019 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks