November 15 2017

Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR tubabeshya ibyo tutazakora – Kagame

 

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yijeje Abanyagakenke ko ibyo Umuryango wamutanze nk’umukandida ubasezeranya ari ukuri kandi bizakorwa, ahera no ku bintu bitandukanye byakozwe muri manda iheruka.

Ubwo kuri uyu wa Mbere, Paul Kagame yari mu Karere ka Gakenke ku kibuga cy’umupira i Nemba, yabwiye Abanyagakenke ko mu mpinduka FPR Inkotanyi yazanye mu Rwanda, harimo ko ibikorwa bitandukanye n’ibyagiye biba ahandi.

Yagize ati “Ubudasa mvuga, aho tuvuye n’aho tugeze n’inzira dushaka gukomeza, n’iyo twiyamamaza, mu bikorwa by’amatora, twe ntabwo tujya tubeshya tuvuga ibintu uko tubizi, uko biri. Ibyakozwe byavuzwe, nibyo nta gukabya, nta kubeshya.”

“Ibyasezeranyijwe twifuza gukora na byo nibyo, nta gukabya nta kubeshya. Ntabwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR tubabeshya ibyo tutazakora, ntibishoboka. Ntabwo twabasezeranya ngo mutore umukandida wa FPR cyangwa FPR hanyuma bye kuzakorwa.”

“Ikidutandukanya, kera nta byakorwaga, ariko noneho byagera igihe kimwe, abantu, abayobozi muri politiki icyo gihe bagasezeranya ibintu batazakora. Hari ukutabikora mu buryo busanzwe, hari no kubisezeranya abantu kandi uzi ko utazabikora, imyaka ikaba icumi, ikaba ingahe.”

Bimwe mu byo Perezida Kagame yaherukaga gusezeranya abatuye Akarere ka Gakenke kandi byose byamaze gukorwa, harimo umunara wa televiziyo wa Kabuye wuzuye, ubu ufasha abatuye aka karere kureba televiziyo mu gihe mbere bitashobokaga.

Harimo umuhanda Giti cy’inyoni – Gakenke ubu uri gusanwa, hakaba n’ibitaro bya Gatonde ubu bageze hejuru y’amadirishya byubakwa ndetse n’ishuri rikuru ry’abaforomo n’ababyaza ubu rikorera mu murenge wa Ruli.

Perezida Kagame yakomoje ku mashanyarazi akarere ka Gakenke usanga agaragara mu ngo zingana na 20%, ariko manda ishize yatangiye mu 2010, muri Gakenke akaba yari kuri 0.8%.

Yakomeje agira ati “Navuga ko bikiri hasi ariko ni 20% bivuye ku busa. Ariko ikiba cyatumye biva ku busa ku ijana bikagera kuri 20% biba ari urugero rw’ibishoboka, ubutaha uzaba 40%, 50% bikazagera ku 100% kuko niho tugana.”

“Iyo abantu bafite ubushake, bakorera hamwe, bahitamo ibyo bakora n’uko babikora neza, nta kidashoboka. Nta ntambara yadutera ubwoba. Rero bantu ba Gakenke, amateka murayazi, amateka mabi y’inyuma turashaka kuyasiga inyuma, tugakomeza tujya mu bikorwa byo kubaka, byo guteza imbere igihugu cyacu nk’uko bikwiye.”

Yakomeje avuga ko mu mpinduka FPR yazanye ari no kumvisha Abanyarwanda ko mu kwiteza imbere aribo ba mbere babifitemo uruhare kandi nta wundi uzabibakorera.

Kagame yavuze ko mu itora rya Perezida wa Repubulika rizaba kuwa 4 Kanama, Abanyarwanda bazaba bareba icyo bashaka kugeraho mu myaka irindwi iri imbere uhereye kuri iyo tariki.

Yakomeje agira ati “Uwo muzaba mutora, ntacyo yageraho atari kumwe namwe, ntacyo yageraho atari ubufatanye, nta cyamuvaho. Atari umutekano ubashingiyeho, hatari ubumwe bubashingiyeho, hatari ubwo bufatanye mu bikorwa bibashingiyeho, hatari ugushishoza n’ubushake bwo guhangana n’ibibazo bibashingiyeho, ntabwo byashoboka.”

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Aborozi b’abazungu bamaganye ubwicanyi bwakorewe mugenzi wabo

Ni imyigaragambyo bise Black monday bisobanuye "ku wa mbere hijimye" Umujyi wa (...)

By | 31 October 2017 | 0 (comments)

Umurwayi wa Kanseri flash yakoreye ubuvugizi

Jeanne Uwimana avuga ko yagaruye icyizere nyuma y’ubuvugizi Flash yamukoreye (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Abana 17500 batewe inda mu Karere ka Karongi: MIGEPROF

Ibi byatangajwe mu gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

Imbunda y’Umunyekongo yatoraguwe ku butaka bw’u Rwanda

Abayihasize ntibazwi, ariko birakekwa ko ari iyo muri repubulika iharanira (...)

By | 20 October 2017 | 0 (comments)

’Nabashyingiye bakiri amasugi’ Janet Museveni

Ubu butumwa Janet Museveni yabutangiye mu karere ka Kyenjojo, ubwo hizizwaga (...)

By | 16 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks