October 1 2018

Abanyarwanda bazihaza 100% muri 2018 - MINAGRI

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko kwihaza mu biribwa bizagerwaho 100% mu mwaka utaha. Iyi Minsiteri yabitangarije mu nama igaragaza ibyitezwe muri gahunda inoze yo guhindura ubuhinzi gusa imbuto mbi, ibyonnyi, n’ibindi ni ibibazo abahinzi bagaragaza byagize ingaruka ku musaruro

 

Bimwe mu byagezweho muri gahunda y’imyaka itandatu ishize muri gahunda yo guhindura ubuhinzi n’ubworozi mu cyiciro cyayo cya gatatu harimo kongera ubutaka buhingwaho, kubona ibyo kurya bituruka imbere mu gihugu ku kigereranyo cya 90%, ni ukuvuga ko 10% byonyine ari byo byaturutse hanze y’igihugu, kongera umukamo kubera gahunda ya girinka, kurwanya isuri n’ibindi.

Ikoreshwa ry’imashini n’ubundi buryo bushingiye ku ikoranabuhanga bizafasha mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Mu gikorwa cyo kugaragaza ibizitabwaho muri gahunda inoze yo guhindura ubuhinzi, Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ubuhinzi Dr Octave Semwaga yatangaje ko kwihaza mu biribwa bizagerwaho 100% mu mwaka utaha.
15% by’abahinzi bafite ubutaka buri munsi ya 0.1 cya Ha.iyi mbanziriza mushinga yagizwemo uruhare n’abikorera.

Ubuhinzi bushingiye ku bushakashatsi ni kimwe mu bizitabwaho muri iyi gahunda ya kane yo guhindura ubuhinzi n’ubworozi.

BIREBE MU MASHUSHO :

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Amerika yahagaritse inkunga ya miriyoni 300 z’Amadorari yahaga Pakistan

Perezida Trump yari aherutse kumvikana anenga Pakistan ko ngo yatengushye Leta (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

Batatu baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi muri Somalia

Umwiyahuzi wiziritseho ibi bisasu bagabye igitero ku biro bya Leta ya Somalia (...)

By | 3 September 2018 | 0 (comments)

NKURUNZIZA yasinye ku Itegekonshinga rishya

Ibi birori byitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi. (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Inama y’Abategetsi babiri bakomeye ku isi izabera ku kirwa cya Sentosa

Mu byumweru bibiri bishize, iyi nama izaba kuwa kabiri w’icyumweru gitaha taliki (...)

By | 7 June 2018 | 0 (comments)

Abatsindiye ’Permit De Conduire’ bamaze amezi 2 batarazihabwa

Nyuma yo gukorera no gutsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ruzwi na (...)

By | 5 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks