May 14 2018

Abacuruzi babeshya Rwanda Revenue bakanyereza imisoro

Abacuruzi barangura i Dubai no mu Bushinwa nibo baza ku isonga mu gutanga amakuru arimo ibinyoma mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro hagamijwe kunyereza umusoro.

 

Aba bacuruzi bavuga ko hari ubwo bitirirwa amakosa nyamara baba babeshywe n’ababaranguza mu gihe Rwanda Revenue yo ibasaba kujya bafata umwanya bakagenzura ibyo bohererejwe mbere yo kubitangaho amakuru.

Ku isonga ry’abacuruzi batanga amakuru atari yo ku bicuruzwa barangura; hari abarangura i Dubai no mu Bushinwa(China). Mu makuru abacuruzi bakunze kubeshya harimo ingano y’ibicuruzwa baranguye, ubwoko bwabyo n’igihugu babiranguyemo. Hari n’abahitamo guhora bigaragaza nk’abashya bagafungura amakampani buri uko baranguye. Aba bacuruzi, Rwanda Revenue ivuga ko, batanga amakuru apfuye bagamije kunyereza umusoro gusa bo bakavuga ko Atari buri gihe.

Abasora batumiza ibicuruzwa mu mahanga ubu binjiza 30% by’umusoro wose winjizwa mu gihugu. 12 muri aba bakora amakosa akabije mu imenyekanisha ry’umusoro. Abakunze kurangwa n’aya makosa mu kumenyekanisha umusoro biganjemo abatumiza ibikoresho by’ubwubatsi n’ibyuma bisimbura ibyangiritse mu binyabiziga.

REBA MU MASHUSHO IYI NKURU:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Perezida Kagame yavuze ko hari imishinga yadindiye ijyanye no kwihuza

Ni inama igamije gushyiraho ingamba zihamye mu kwihutisha ikoranabuhanga mu (...)

By | 7 May 2018 | 0 (comments)

Adeline na Diane Rwigara bongeye kwitaba Urukiko

Diane Rwigara yitabye urukiko yunganiwe nk’ibisanzwe na Me Buhuru Célestin, naho (...)

By | 7 May 2018 | 0 (comments)

Impunzu 23 z’Abanye-Kongo ziri mu maboko ya polisi

Polisi y’Igihugu yanditse ku rukuta rwayo rwa Twitter ko ikomeje igikorwa cyo (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Habonetse indi mibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bajugunywe mu byobo byiswe CND

Uzamukunda Athanasia, ufite isambu irimo gucukurwa, ahaketswe ibyobo (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Ni Mo Ibrahimu Foundation yatumiye Katumbi si u Rwanda- Nduhungirehe

Umunyapolitiki Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Kongo (...)

By | 2 May 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks