January 16 2019

FDU INKINGI: Ubushinjacyaha bwerekanye uburemere bw’ ibyaha bashinjwa

Urukiko Rukuru rwaburanishije mu mizi urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abayoboke ba FDU Inkingi 7 bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

 

Aba bayoboke ba FDU bongeye kugaragariza urukiko ko bafashe binyuranije n’amategeko gusa ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ibimenyetso byose bikenewe ngo ugutabwa muri yombi kwabo kube kujuje amategeko bihari.

Uru rubanza rwari rusubitswe ubugira 2 uyu munsi rwasubukuwe. Ni urubanza rwatangiye rukereweho amasaha arenga 2 kuko ibyumba by’iburanisha byose byarimo izindi manza.

Abaregwa ari nabo bajuriye bagaragaye mu rukiko bambaye imyenda y’iroza gusa ivumbi ryinshi ryabagaragayeho mu iburanisha ry’ubushize uyu munsi ntaryari ribariho. 5 muri aba 7 bari bunganiwe n’abavoka 2 naho 2 biburaniraga. Imyanzuro y’ubujurire yari yabaye imbogamizi mu iburanisha ry’ubushize noneho bose bari bazifite. Abaregwa bose bahabwaga umwanya ngo bagaragaze icyo batishimiye mu myanzuro y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha aba bayoboke ba FDU Inkingi baregwa ngo bikomeye kandi ngo bifite ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubusugire bw’igihugu. Bakavuga ko ibyo bagaruye by’uburyo batawe muri yombi ngo nta kuri kuribirimo kuko ngo byose byakozwe mu buryo bwubahirije amategeko kandi ibimenyetso birahari.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwanzuye ko imyanzuro kuri uru rubanza izasomwa kuwa 2 w’icyumweru gitaha taliki 24 z’ukwezi kwa 10.

REBA MU MASHUSHO IYI NKURU KU BURYO BURAMBUYE:

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Abasigajwe inyuma n’amateka bemerewe gir’inka none imyaka ibaye ibiri- Gisagara

Bijejewe guhabwa gir’ inka ariko imyaka ibaye 2 ndetse ngo ibiraro bimwe (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

Sobanukirwa ubucuruzi bwo kuri internet bukorwa nta faranga bwa BITICOINS

Aba bahanga mu by’ iri soko ryo kuri Internet bakemeza ko bitarambiranye ibizwi (...)

By | 29 October 2018 | 0 (comments)

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu rurimi rw’Igifaransa

Uru rurimi ruvuzweho cyane mu gihe umunyarwanda kazi Louisi Mushikiwabo atorewe (...)

By | 25 October 2018 | 0 (comments)

Itorero ry’Igihugu ryambuye Oda Paccy izina ry’Ubutore

Itangazo ryashizweho umukono na Bamporiki Edouard , riravuga ko ashingiye ku (...)

By | 24 October 2018 | 0 (comments)

Imiyoborere n’amateka by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda wujuje imyaka 61

Kimwe mu bimaze kujya mu muco w’abenegihugu bakesha Kagame harimo kwigira no (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks