April 18 2018

’Nabashyingiye bakiri amasugi’ Janet Museveni

Janet Museveni, umugore wa Perezida Museveni wa Uganda yasabye ababyeyi kwita ku bana babo nk’uko yise ku bakobwa be yemeza ko yabashyingiye bakiri amasugi.

 

Ubu butumwa Janet Museveni yabutangiye mu karere ka Kyenjojo, ubwo hizizwaga Umunsi Wahariwe Umwana w’ Umukobwa.

Janet Museveni yavuze ko yakoze ibishoboka abakobwa be bose birinda imibonano mpuzabitsina, uduseke badupfundurira abagabo babo mu ijoro ry’ umunsi w’ ubukwe, kandi ko n’abandi babyeyi babishobora.

Janet Museveni yavuze ko kugira ngo abigereho byatewe n’ uko abakobwa be yabareze byagakondo nk’ uko mu myaka yo hambere ababyeyi bareraga abana babo avuga ko muri iki gihe uwo muco utakibaho.

Abakobwa ba Perezida Museveni na Janet Museni ni Diana Museveni washakanye na Geoffrey Kamuntu, Natasha Museveni washakanye na Edwin Karugire na Patience Museveni washakanye na Odrek Rwabwogo.

Janet Museveni yavuze ko abakobwa batari bake bapfa bazize kubyara imibiri yabo itarakomera, akanacyaha ababyeyi bakira impongano bagakingira ikibaba abahohoteye abakobwa babo.

Janet Museveni yavuze ko aho yakuriye abaturage bafatanyirizaga hamwe gutanga uburere avuga ko ubu bitakibaho.
Janet Museveni ni Minisitiri w’ Uburezi wa Uganda, aherutse gushinga ikigo kigisha ibijyanye n’ uburinganire.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Inyeshyamba zari zisigaye muri Ghouta zamanitse amaboko

Paul Khalifeh, umunyamakuru wa RFI, uri i Beyrouth aravuga ko aya makuru yemejwe (...)

By | 2 April 2018 | 0 (comments)

Nyabisindu: Abagore ntibatuje kubera ihohoterwa ribakorerwa

Muri aka kagari ngo hakunze kumvikana abagabo bishe abagore babo cyangwa abagore (...)

By | 15 March 2018 | 0 (comments)

Yabujijwe kuririmbira muri Zambia kubera ko atambara akenda k’imbere

Zodwa Wabantu yurijwe indege imusbuiza iwabo akimara kugera i Lusaka kuko (...)

By | 13 March 2018 | 0 (comments)

Ingabo za Turikiya zazengurutse umujyi wa Syria ufitwe n’Aba-Kurude

Itangazo riravuga ko ingabo n’inyeshyamba zishyize hamwe zo muri syria zigaruriye (...)

By | 13 March 2018 | 0 (comments)

Minisitiri w’Intebe wa Palestine yarokotse iturika rikomeye ubwo yinjiraga i Gaza

Iki giturika cyari gihamije imodoka zari ziherekeje Ministre w’Intebe wa (...)

By | 13 March 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks