July 16 2018

FDU Inkingi: Urubanza ku bujurire rwongeye gusubikwa

Urukiko rukuru rwongeye gusubika urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abayoboke ba FDU Inkingi, bashinjwa kurema Umutwe w’Ingabo ugamije kugirira nabi Ubuyobozi buri mu Rwanda, rwongeye gusubikwa kuko ababuranyi batabashije guhererekanya imyanzuro y’ubujurire.

 

Abaregwa uko ari 7 bari bambaye imyenda y’iroza isanzwe yambarwa n’abagororwa, bagaragaraho ivumbi cyane cyane mu bitungu no mu mutwe. Abavoka 2 barimo Metre Gatera Gashabana babanje gutanga amazina y’abo bunganira 5, abandi 2 bavuga ko biburanira.

Aba 2 biburanira bahise bavuga ko bateguye imyanzuro y’ubujurire rwabo ku gihe, bayishyikiriza ubuyobozi bwa Gereza. Gusa ku munsi ubanziriza uw’iburanishwa, baje gutungurwa babwiwe ko imyanzuro batanze itagarera aho bise muri Sisiteme(system).
Me Gatera Gashabana yavuze nawe abo yunganira bakoze imyanzuro yabo ku gihe nawe ngo agategura iye ku gihe. Iyateguwe n’abo yunganira yijejwe ko izagezwa muri Syastem kuwa mbere w’iki cyumweru.

Aba bayoboke b’Ishyaka rya FDU Inkingi ,ritemewe mu Rwanda, bashinjwa ibyaha birimo icyaha cyo kurema Umutwe w’Ingabo utemewe n’icyaha cyo kugirira nabi Ubuyobozi buriho.

REBA MU MASHUSHO IYI NKURU KU BURAMBUYE

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks