September 12 2018

“Despacito” indirimbo ya Luis Fonsi na Daddy Yankee imaze kurebwa incuro zirenga miriyari 4 kuri YouTube

Indirimbo Despacito ya Luis Fonsi na mugenzi we Daddy Yankee bafite inkomoko muri Puerto Rico, imaze kwanikira bigaragara izindi ndirimbo ku isi hose.

 

Nubwo amagambo menshi y’iyi ndirimbo ari mu rumi rw’Icyesupanyoro(Spanish) ntibyabuyibujije gusabagira ku isi nzima. Iyi ndirimbo yo muri Amerique-Latine imaze kurebwa inshuro zisaga miriyari 4 kuri YouTube ihita inashyiraho agahigo nk’indirimbo imaze kurebwa kuri uru rugero.

“Despacito” bisobanuye “Slowly” cyangwa "Buhoro" mu Kinyarwanda, gusa ukuntu iyi ndirimbo iri gusabagira, bihabanye n’uko yitwa. Amashusho ari mu rurimi rw’Icyesupanyoro, yafashwe hatarimo Justin Bieber, yashyizwe ahagaragara muri Mutarama tariki 12 uyu mwaka yahise yishyimirwa cyane kuri YouTube. Despacito yahigitse indirimbo nka “See You Again” ya Wiz Khalifa afatanyije na Charlie Puth yo imaze kurebwa incuro miriyari 3.15 ndetse na Gangnam Style ya Psy yamenyekanye muri 2012.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Fonsi yagaragaje ibyishimo anashimira abakunze be

Fonsi yashimiye umuryango n'abaturage ba Puerto Rico

Kuva Despacito yajya ahagaragara, imaze guca uduhigo twinshi. Bwambere, yaciye agahigo k’indirimbo yo mu rurimi rw’igisupanyoro irebwe cyane mu masaha 24,iIncuro miriyoni 5.4, inaba kandi indirimbo yarebwe byihuse incuro miriyoni 200, miriyari 2 na miriyari 3. Mu kwezi gushize, iyi ndirimbo yujuje ibyumweru 16 ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 100 iba indirimbo imaze ibyumweru byinshi iyoboye, ihita inganya na “ One Sweet Day” ya Mariah Carey yafatanyije na Boyz II Men hagati y’ 1995-96.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Umubyeyi w’icyamamare Michael Jackson yapfuye

Uyu musaza atabarutse afite imyaka 89 y’amavuko. Ni we wagize uruhare rukomeye mu (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

U Rwanda na Arsenal mu bufatanye bw’amateka

Amakipe ya Arsenal arimo iy’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore azatangira (...)

By | 23 May 2018 | 0 (comments)

’Avengers: Infinity War’ ishobora gukora amateka atarabaho muri sinema

Infinity War ije isanga hari izindi filimi zikorerwa muri studio ya Marvel (...)

By | 24 April 2018 | 0 (comments)

Abirukanywe mu mavubi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abashinwe abinjira n’abasohoka ndetse n’akarere ka Nyarugenge bababwiye ko ari (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Mohamed Salah yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yabaye umukinnyi mwiza arushije amanota Kevin De (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks