June 11 2019

Nyabihu: Inkuba yahitanye batatu

Inkuba yakubise umubyeyi n’abana be babiri barapfa mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rurembo, Akagali ka Gitega ni mu Ntara y’Uburengerazuba.

 

Uwo mubyeyi iyi nkuba yamwicanye n’abana be babiri harimo inshuke y’imyaka itanu ndetse n’uruhinja rw’amezi abiri yari ahetse kuri uyu wa kabiri taliki 10 Ukwakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurembo Ndandu Marcel yemeje aya makuru avuga ko uyu muryango wahuye n’ibi byago ubwo nyina w’aba bana yari avuye guhinga.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bahise bajyanwa ku bitaro bya Kabaya kureba icyabishe, kuri ubu ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bufatanije n’Umurenge bakaba bagiye kubashyingura ndetse ngo ibikenerwa byose muri iki gikorwa bikaba bitangwa n’Akarere kuko aba bantu bazize ibiza.

N’ubwo iyi mvura yaguye ari nyinshi muri aka gace ngo nta bindi bintu yangije nko gusenya amazu ndetse n’imyaka y’abaturage nk’uko byagenze mu minsi mike ishize mu bice bitandukanye byo mu gihugu.

Akarere ka Nyabihu, Rutsiro na Karongi ni tumwe mu turere tw’Intara y’Uburengerazuba dukunze kwibasirwa n’inkuba.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Ubushinwa: Umubyigano w’imodoka waciye agahigo ko kumara iminsi 12

Wikipedia ivuga ko uyu mubyigano udasanzwe w’imodoka mu bushinwa watangiye (...)

By | 18 March 2019 | 0 (comments)

Museveni yashinje abaminisitiri gusinzira mu kazi

ubwo yagezaga ijambo ku bashoamari mu biro bye biri i entebbe, Museveni yavuze (...)

By | 8 February 2019 | 0 (comments)

Umubyeyi wa Kirumira yababariye General Kale Kayihura

Hajji Kawooya ngo izi mbabazi yazitangiye mu gace ka Mpambire ahari hakoraniye (...)

By | 23 October 2018 | 0 (comments)

Côte d’Ivoire yacyeje akamaro k’itorero ry’igihugu mu kubaka Abanyarwanda.

Itsinda ry’abayobozi batunu baturutse muri Côte d’Ivoire bakora muri ministeri (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

BK yatashye inyubako izakoreramo I Nyagatare yuzuye itwaye miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

Abakiriya ba BK bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bishimira imikoranire ya bo (...)

By | 18 October 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks