February 2 2018

Dr GAHAKWA Daphrose yavuze ko nta wamurega agasuzuguro

Dr Gahakwa Daphrose umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi (RAB)aravuga ko atanze kwitaba Inteko Ishingamategeko.

 

RAB yitabye Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), kugira ngo bisobanure ku micungire mibi y’umutungo nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2015/16.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Marc Cyubahiro, yitabye Abadepite atari kumwe Dr Daphrose Gahakwa umwungirije.

Umuyobozi wungirije wa PAC, Depite Karenzi Théoneste, yabajije impamvu Umuyobozi Wungirije wa RAB atabonetse kandi nawe yarabonye ibaruwa, abibonamo ikibazo gikomeye.

Dr Cyubahiro yagaragaje ko atazi mu by’ukuri impamvu zatumye Umuyobozi umwungirije ataje kuko ngo mbere y’uko bajya kuza muri PAC yari yabanje kubwira buri muyobozi wese urebwa n’imiyoborere y’ikigo.

UMVA IKIGANIRO Dr GAHAKWA YAGIRANYE N’UMUNYAMAKURU WACU KU MURONGO WA TELEPHONE KU MPAMVU ATITABYE PAC:

Hagati aho RAB yanenzwe kuba bimwe mu bikorwa ishinzwe gutunganya itabikora uko bikwiye birimo kuba ifumbire itagera ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bukorwa, kuba nta raporo ku mikorere ihabwa inzego zisumbuye n’ibindi.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Polisi yarasanye n’abaturage mu gihugu cya Uganda

Igipolisi cyakozanyijeho n’abamwe mubaturanyi b’ uyu mupolisi ndetse n’abo mu (...)

By | 1 February 2018 | 0 (comments)

Leta ya Kenya mu rukiko kubera gufunga ibitangazamakuru

Mr Okiya Omtatah yashyize ahagaragara ibyaha barega leta kuri uyu wa kane (...)

By | 1 February 2018 | 0 (comments)

Umunyarwanda wari ufunzwe na CMI yageze i Kigali

Cyemayire avuga ko yatawe muri yombi n’abasirikare azi neza basanzwe mu nzego (...)

By | 31 January 2018 | 0 (comments)

Abayasiramu babujijwe kwivanga mu kibazo cya Israel na Palestine

Leta zunze ubumwe za Amerika ziherutse kwemeza Yesusalemu nk’umurwa mukuru wa (...)

By | 12 December 2017 | 0 (comments)

Amashyaka ya PSR na UDPR yasabye buri Munyarwanda wese kwamagana abatifuriza ibyiza u Rwanda

Senateri Mukankusi Perrine wari uhagarariye ibi biganiro yabanje kugaragaza (...)

By | 9 November 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks