October 17 2017

DRC:Inyeshyamba zishe abasirikare babiri ba ONU 18 barakomereka

Inyeshyamba zishe Abasirikare ba Tanzania babiri bari mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abagera kuri 18 barakomereka.

 

Umuvugizi w’igisirikare cya Kongo FARDC Mak Hazukay yavuze ko umutwe w’abarwanyi witwa Allied Democratic Forces(ADF) ukomoka muri Uganda ariwo wakoze icyo gitero.

Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye,Antonio Guterres, yasabye ubutegetsi bw’icyo gihugu gukora ibishoboka abakoze ubwo bwicanyi bagashyirwa imbere y’ubutabera.

Umuvugizi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Kongo kuri uyu wambere, yavuze ko izo nyeshyamba zateye ibirindiro by’Umuryango w’Abibumbye biri Mamundioma ku birometero 35 uvuye mu mujyi wa Beni zikica abasirikare boherejwe na Tanzania babiri abandi 18 bakahakomerekera.

Umunyabanga mukuru wa UN Antonio Guterres

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

’Nabashyingiye bakiri amasugi’ Janet Museveni

Ubu butumwa Janet Museveni yabutangiye mu karere ka Kyenjojo, ubwo hizizwaga (...)

By | 16 October 2017 | 0 (comments)

Kenya: Abamaze kugwa mu mvururu za nyuma y’amatora babarirwa muri mirongo

Icyegeranyo cy’Imiryango Amnesty International na Human Rights Watch kivuga ko (...)

By | 16 October 2017 | 0 (comments)

Somaliya: Minisitiri w’Ingabo n’Umugaba mukuru beguye

Avugana na Radio Ijwi ry’Amerika ,Minisitiri Ushinzwe Itangazamakuru muri icyo (...)

By | 13 October 2017 | 0 (comments)

Kenya: Imyigaragambyo yahahagaritswe mu turere 3

Fred Matiangi ,Agendeye ku mabwiriza agenga abaturage ndetse n’ayagenga ’ibikorwa (...)

By | 12 October 2017 | 0 (comments)

Nyabihu: Inkuba yahitanye batatu

Uwo mubyeyi iyi nkuba yamwicanye n’abana be babiri harimo inshuke y’imyaka itanu (...)

By | 11 October 2017 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks