June 24 2018

Incamacye(Trailer) za filime ya Star Wars ’Last Jedi’ zirajya ahagaragara kuri uyu wa mbere.

Trailer ya filimi iri mu zikunzwe cyane y’uruherekane izwi ’Star Wars’ mu gice cya munani ’The Last Jedi’ irajya ahagaragara kuri uyu wambere mu kiganiro ’Monday Night Football’.

 

Mark Hamill wamenyekanye mu bice byabanje nka Luke Skywalker, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ubutumwa bugenewe abakunzi b’iyo filimi aho yavugaga ko iyo (Trailer) ishobora kujya hanze mu kiganiro Monday Night Football gusa nyuma yaje gusiba iyo tweet.

Star Wars ni filimi ikunzwe ku isi hose,abantu baba bayitegeranije amatsiko menshi. Igice giheruka gusoka muri 2015 ,The Force Awakens, cyarishimiwe cyane kugeza n’aho cyinjije asaga miriyari 2 z’amadorari y’Amerika. The Force Awakens yahise iza ku mwanya wa gatatu muri filime zimaze kwinjiza agatubutse. Ni nyuma y’Avatar yasohotse muri 2009 ndetse na Titanic yo muri 1997.

Uruhererekane rw’izi filimi zibera akenshi mu isanzure zagaragayemo abakinnyi bakomeye mu isi ya sinema; Harrison Ford wakinnye yitwa Han Solo, Mark Hamill, Samuel L. Jackson, Liam Nesson, John Boyega yewe na Tom Hardy wamenyekanye muri filime The Revenant, ushobora kugarara mu gice kizakurira.

Han Solo mu gice giheruka The Force Awakens
Tom Hardy muri The Revenant yakinnye yitwa John Fitzgareld

REBA TRAILER YA MBERE YAGIYE HANZE

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

U Rwanda na Arsenal mu bufatanye bw’amateka

Amakipe ya Arsenal arimo iy’abakuru, abatarengeje imyaka 23 n’abagore azatangira (...)

By | 23 May 2018 | 0 (comments)

’Avengers: Infinity War’ ishobora gukora amateka atarabaho muri sinema

Infinity War ije isanga hari izindi filimi zikorerwa muri studio ya Marvel (...)

By | 24 April 2018 | 0 (comments)

Abirukanywe mu mavubi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Abashinwe abinjira n’abasohoka ndetse n’akarere ka Nyarugenge bababwiye ko ari (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Mohamed Salah yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yabaye umukinnyi mwiza arushije amanota Kevin De (...)

By | 23 April 2018 | 0 (comments)

Abanyarwanda bitwaye neza muri HiPipo Music Awards

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, (...)

By | 19 March 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks