August 16 2018

Abo Human Right Wacth ivuga ko bishwe ni bazima bameze neza- Louise Mushikiwabo

Guverinoma y’u Rwanda yise Human Rights Watch umuryango ugamije kuyobya abantu ugendera ku mwuka uri mu gihugu ugashaka kuwubyaza inyungu z’amafaranga.

 

Ibi bikaba bije nyuma y’itangazo ,uyu muryango washyize ahagaragara kuri uyu Gatanu tariki 29 Nzeri, rinenga Leta y’u Rwanda uyishinja guta muri yombi, kuburisha no gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuva amatora ya Perezida yo muri Kanama 2017 yarangira.

Human Rights Watch ishinja guverinoma kubangamira abatavuga rumwe nayo ndetse no kutihanganira uwayinenga cyangwa ngo yemere uruhare rw’abatavuga rumwe n’ubuutegetsi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wayo muri afurika yo hagati, Ida Sawyer.

Ida Sawyer Umuyobozi w'Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Afurika yo Hagati

Mu gusubiza ibi birego, Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yavuze ko Human Right Watch ari umuryango udashoboye kandi uyobya abantu iyo bigeze ku Rwanda.
Mushikiwabo agira ati: “Raporo iheruka ya Human Rights Watch ku Rwanda irimo amazina y’abantu bivugwa ko bishwe n’inzego z’umutekano nyamara bakiri bazima bameze neza.”

By’umwihariko, uyu muryango wibanze ku itabwa muri yombi rya Diane Rwigara, nyina na mukuru we kuwa 22 nzeri, aho polisi yatangaje ko yavumbuye ibindi bimenyetso bigaragaza ko aba batatu hari aho bahuriye n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Rwigara n'abo mu muryango we baherekejwe n'abapolisi

Ni muri urwo rwego umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda wungirije, Linda Nkuranga, yemereye ikinyamakuru the East African ko Diane Rwigara kuri ubu yitegura kujyanwa mu rukiko nyuma y’aho dosiye ye igipolisi kiyishyikirije ubushinjacyaha.
Uyu muryango wa Rwigara muri rusange ukaba ushinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, gukwepa imisoro, ubugambanyi ndetse no gushishikariza abaturage kwigumura no gushinga umuryango utemewe.

COMMENTS

NO COMMENTS YET

LEAVE A COMMENT BELOW

OTHER NEWS

Mu bakandinda 80 PSD yashyikirije NEC nta Depite NKUSI Juvenal wagaragayemo

PSD nk’ishyaka ryiyemeje guhatanira intebe mu Nteko Ishinga Amategeko nta (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Hagaragaye amazina mashya mu bakandida 70 bazahagararira RPF

Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze ubwo RPF inkotanyi yemezaga abakandida 70 (...)

By | 9 July 2018 | 0 (comments)

Perezida wa Sena yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu Rwanda

Ibi yabitangaje nyuma yo kugirana ibiganiro na ambasaderi mushya wa Tanzaniya mu (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

CNLG yashimye ubutabera bwa Suwedi bwakatiye Rukeratabaro

Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho (...)

By | 29 June 2018 | 0 (comments)

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa rwatanze amafaranga mu Kigega Agaciro Development Fund

Nyuma y’imyaka 5 Leta y’u Rwanda itangije ikigega Agaciro Development Fund (...)

By | 28 June 2018 | 0 (comments)

Follow us

Read our latest news on any of these social networks