Ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta rigiye gutangira

Ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta rigiye gutangira

Writer/Source: Clement Umiringiyimana Augustus Seminega, umuyobozi mukuru w’ikigo cya RPPA yavuze ko iryo koranabuhanga ryatwaye agera kuri miliyari 6 z’frws

Mu kwezi kwa 7 k’umwaka utaha wa 2016 ikigo gishinzwe imitangire y’amasoko ya leta RPPA kizaba cyatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya leta.

Augustus Seminega, umuyobozi mukuru w’ikigo cya RPPA yavuze ko iryo koranabuhanga ryatwaye agera kuri miliyari 6 z’frws.

Ikigo cya RPPA ejo cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’iri koranabuhanga n’ikigo gishinzwe amasoko ya leta muri koreya y’epfo, ikigo kizafasha icy’u Rwanda guhugurira abakozi iryo koranabuhanga no kubaka ubushobozi bw’iryo koranabuhanga.

Iri koranabuhanga ryiswe e-procurement rigiye kuzajya rikoreshwa mu mitangire y’amasoko ya leta, ritegerejweho guca burundu ruswa yakunze kuvugwa mu masoko ya leta, kuko ntaho abantu bazajya bahurira imbona nkubone mu by’amasoko bizajya bikorerwa ku ikoranabuhanga.

Iryo koranabuhanga kandi rinategerejweho kunoza umucyo no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibikenerwa mu masoko yatanzwe. Ni ibisobanurwa na Seminega uyobora RPPA wanongeyeho ko iryo koranabuhanga rizorohereza abakeneye amakuru ku masoko leta yatanze harimo n’abashaka kuyapiganirwa, ariko kandi no kubika ibyangombwa by’amasoko hifashishwa ikoranabuhanga.

Gushyiraho ubu buryo bw’ikoranabuhanga, ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta, kiri gufatanya n’ikigo cya Olleh cyo muri koreya ku nkunga ya banki y’isi.

Mu gihe iryo koranabuhanga rizaba ryatangiye gukoreshwa mu Rwanda, ngo ruzashobora kurisakaza no mu bindi bihugu by’amahanga kuko ngo rizaba ryihuta kandi rinatanga umusaruro.

Naho Lee Taewon, Umuyobozi wungirije mu kigo cya koreya gishinzwe amasoko ya leta we avuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko bamaze imyaka 15 babukoresha, ngo u Rwanda ni igihugu cya 3 babugejejemo nyuma ya cameruni na Tuniziya.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Local news

  • “Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

    Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko....

    Continue Reading »


  • Basaba ko bahabwa izina ryabo 'Abatwa' cyangwa bakitwaAbanyrwanda aho kuba abasigajwe inyuma n'amate....

    Continue Reading »

  • Umubare w’abatsinze ibizami bya leta yamenyekanye

    Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

    <....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014