I Nyambirambo hatoraguwe impanja 2 mu gikarito zapfuye

I Nyambirambo hatoraguwe impanja 2 mu gikarito zapfuye

Writer/Source: Vital Karangwa Jr

I Nyambirambo mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Gitega, mu Kagari ka Kabahizi, hatoraguwe Agakarito Karimo impinja 2 zapfuye.

Abaturage bahatuye babwiye Radio Flash ko bazibonye zapfuye. Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko ayo makuru bayamenye ariko ngo haracyakorwa iperereza ku waba yabikoze.

Abatuye muri aka gace baganiriye na Radio Flash bavuga ko babonye izi mpinja zapfuye ariko bakavuga ko bishoboka ko abakora uburaya aribo bazitaye.

Umuturage umwe yagize ati “Nk’ubu dufite abana bari mu myaka 14 kuzamura kugeza kuri 15, ndetse n’abo hasi kugeza kuri 11 bari gukora uburaya hano mu tubari dutandukanye. Ubwo rero wasanga aribo babikoze”

Undi muturage yagize ati “Ni ba bandi baza baje nko gukora akazi ko mu rugo babirukana bagahita bajya gukora uburaya.”

Mukarutabana Angelique umunyamabanganshirwabikorwa w’akagali ka Kabahizi avuga ko uwataye izi mpinja ari umwe mu bakora uburaya. Yongeraho ko ari ubwa mbere ibintu nk’ibi bihagaragaye./p>

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali Supretendent Mbabazi Modeste yavuze ko uwariwe wese wakoze icyo gikorwa iperereza rizamumenyekanisha. Gusa ngo nta muntu n’umwe wagakwiye kuvutsa umwana ubuzima.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Local news

  • “Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

    Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko....

    Continue Reading »


  • Basaba ko bahabwa izina ryabo 'Abatwa' cyangwa bakitwaAbanyrwanda aho kuba abasigajwe inyuma n'amate....

    Continue Reading »

  • Umubare w’abatsinze ibizami bya leta yamenyekanye

    Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

    <....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014