I Ngoma baravuga ko bavumbuye icyatsi gitanga amasaro atangaje

I Ngoma baravuga ko bavumbuye icyatsi gitanga amasaro atangaje

Writer/Source: Clement Umiringiyimana ki cyatsi cyahawe izina rya “urusaro” bagisanze mu murenge wa Karembo

p>Itsinda rigizwe n’Abakobwa batatu barimo abagoronome babili n’umwarimu bo mu karere ka Ngoma, bari basanzwe bakora imitako baravuga ko bavumbuye icyatsi gitanga amasaro atangaje, avamo ibikoresho by’imitako bitandukanye ndetse n’imirimbo abantu bambara nk’inigi, ibikomo n’amaherena.

Abashinzwe ubuhinzi muri aka karere bavuga ko iki cyatsi bagiye kugikoraho ubushakashatsi mu mihingire kugirango harebwe niba kitavamo amasaro manini kurushaho kuburyo yakoreshwa n’ibindi.

Iki cyatsi cyahawe izina rya “urusaro” bagisanze mu murenge wa Karembo, ariko ngo gishobora kuba kera n’ahandi. Ntawakitagaho kuko ngo cyafatwaga nk’icyatsi gisanzwe.

Nyuma yo kwitegereza amasalo kera, aba bakobwa ngo batangiye kugerageza gukoramo imitako abantu bambara maze ngo bihita bikundwa cyane.

Muri standi, aho bari mu imurikagurisha rimaze iminsi ribera mukagari kacyasemakaba, umurenge wakibungo muri aka karere,aba bakobwa bavuga ko aribwo bwambere bahinze iki cyatsi, kuko bakimenye mu mwaka wa 2014.

Abaza kugura imitako iva muri aya masaro,nabo batangarira ubwiza bwayo,gusa ngo biragoye kwemera ko aturuka mu cyatsi atari ayava mu nganda.

Horanibambe Adeline,dusanze amaze kugura urunigi. Nawe ngo atangajwe nuburyo ari rwiza kandi ruva mu cyatsi.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Karembo ahaboneka iki cyatsi,Stanislas Nsekanabo,avuga ko iki cyatsi kigiye kwitabwaho nyuma yo kumenya ubukungu gihatse.

Avuga ko bagiye kugihinga kijyambere kumurongo kandi bagifumbire hagamijwe kureba niba kitatanga umusaruro wabyazwamo ibindi bikoresho biva mu mitako ikorwa mu masaro.

Mu mbogamizi aba bakobwa bagaragaza bavuga ko isoko rikiri rito,gusa ngo bakurikije uburyo imitako yabo ikunzwe mu imurikagurisha barizerako kizabasha kubateza imbere vuba.


SHARE THIS ARTICLE:

Recent Local news

  • “Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

    Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko....

    Continue Reading »


  • Basaba ko bahabwa izina ryabo 'Abatwa' cyangwa bakitwaAbanyrwanda aho kuba abasigajwe inyuma n'amate....

    Continue Reading »

  • Umubare w’abatsinze ibizami bya leta yamenyekanye

    Mu mashuri abanza abanyeshuri 136,007 nibo batsinze neza. Bangana na 84.82% by’abakoze.

    <....

    Continue Reading »


“Aya masano agambana ese Rutatina we ntayafitanye na RNC? Erega aba muramu wa Kayumba, nanjye nkaba muramu wa Himbara” Rtd Brig Gen Frank Rusagara

Uwasezerewe mu gisirikari Brig Gen Frank Rusagara yahakanye ibivugwa n’abatangabuhamya asaba ko bidakwiriye guhabwa agaciro. Bamushinja ko yavuze ko leta y’u Rwanda ikoresha igitugu kandi u Rwa..

Continue Reading »



© Radio Flash Fm 2014